Scott Morrison Minisitiri w’Intebe wa Australia, yatangaje ko igihugu cye kizifatanya n’inshuti mu gufatira ibihano u Bushinwa, mu gihe bwakwemera guha u Burusiya inkunga mu ntambara burimo kurwana muri Ukraine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Morrison yabajijwe niba ibihano byaramaze gutegurwa bijyanye n’uburyo u Bushinwa bwakomeje kwicecekera mu gihe ibindi bihugu birimo gukomanyiriza u Burusiya.
Yavuze ko yumva u Bushinwa bukwiye gukorera mu mucyo mu kugaragaza umubano bufitanye n’u Burusiya.
Ati “Tuzagendana n’abafatanyabikorwa bacu kuri iki kibazo, Leta zunze Ubumwe za Amerika ibi yabivuze neza kandi turabishyigikiye.”
Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mutekano, Jake Sullivan, aheruka kuvuga ko hazabaho “ingaruka zikomeye” ku nkunga yose u Bushinwa bwaha u Burusiya, yaba iya gisirikare cyangwa ubukungu.
Yagizati “Ntabwo tuzemera ko habaho kugoboka u Burusiya muri ibi bihe bwafatiwe ibihano by’ubukungu, ku gihugu icyo ari cyo cyose, aho cyaba kiri hose ku Isi.”