Kubera intambara igihugu cy’u Burusiya cyatangije muri Ukraine bikagira ingaruka zo guhagarika social network zimwe zirimo nka Istragram,Facebbok ndetse na Youtube, byatumye umuherwe w’umurusiya Alexander Zobov atekereza gukora Social Network ikora neza nka Istagram.
Uyu mushoramari yavuze ko iyo porogaramu izaba ishobora gukoreshwa kuri telefoni ngendanwa zikoresha ikoranabuhanga rya Android na IOS.
Ibicishije kurukuta rwe yagize ati”Ku wa 28 Werurwe 2022, Instagram yo mu yindi sura izatangira mu Burusiya, mu mikorere isanzwe no kuri telefoni zikoresha Android na iOS.”
Yakomeje agira ati”Rossgram izagira n’ubundi buryo abayikoresha bashobora kubyaza amafaranga – ibintu bishobora kurebwa n’abishyuye, uburyo bwo gukusanyiriza inkunga ikintu runaka (crowdfunding) n’izindi gahunda zihariye”.
Biteganywa ko uru rubuga ruzafungurirwa abantu bose muri Mata 2022.
Uru buga rukaba ruzaba rufite imikorere isa neza niya Instagram harimo gutanga amafoto n’amashusho, kuganira hagati y’umuntu n’undi binyuze muri Messenger bikoranye cyangwa kuba watanga igitekerezo (comment) ku byo umuntu yatangaje.