Iki ikiganiro cyamaze iminota 30 Umujyanama akaba n’umuvugizi wa Erdogan, Ibrahim Kalin, umwe muri bake bumva telefoni ya Perezida, yavuze ko ibyo u Burusiya busaba biri mu byiciro bibiri.
ibintu bine bya mbere u Burusiya busaba ntabwo bikomeye cyane kuri Ukraine. Igikomeye muri byo ni uko Ukraine yemera kubaho nta ruhande iriho kandi ikareka gusaba kujya muri NATO. Iki cyo Perezida Volodymr Zelensky yamaze kucyemera.
Hari ibindi busaba muri iki cyiciro bisa n’aho ahanini ari ibyo gusigasira isura y’u Burusiya birimo ko Ukraine igomba kubaho itagira intwaro kugira ngo itaba ikibazo k’u Burusiya. Ko habaho kurengera ururimi rw’Ikirusiya muri Ukraine. N’ikintu bita kuvanayo aba-Nazi.
Gusa icya nyuma kuri Zelensky ni nk’igitutsi kuko ubwe ni Umuyahudi ndetse ufite benewabo bishwe muri Holocaust, ariko Turikiya ivuga ko byoroshye kuri Zerensky kubyemera gusa ko bishoboka ko byaba bihagije gusa ko Ukraine yamagana uburyo ubwo ari bwo bwose bw’aba-Nazi b’iki gihe no kubarwanya.
Icyiciro cya kabiri ni ho ingorane ziherereye, Putin yavuze ko hakenewe ibiganiro imbonankubone hagati ye na Zelensky mbere y’uko habaho kumvikana kuri izi ngingo. Zelensky we yamaze kwemera ko yiteguye guhura na Putin bakaganira ubwabo.
Aba bayobozi kandi ngo bavuze ku bireba agace ka Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine, ahari ibice byamaze kwiyomora kuri Ukraine, hamwe no kuri Crimea. Hano ibyitezwe ni uko u Burusiya buzasaba Ukraine kurekura ako karere ko mu burasirazuba, gusa ibyo bizaba ikibazo.
Ikindi gitekerezwa ni uko u Burusiya buzasaba ko Ukraine yemera yeruye ko Crimea yafashwe n’u Burusiya mu 2014 ari ahantu h’u Burusiya. Ibi ariko ngo byaba ari umuti usharira kuri Ukraine.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube