Ni uruganda ruherereye muri bilometero bitandatu uvuye mu mujyi rwagati. Nta muntu wahakomerekeye nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.
Umuyobozi w’uwo mujyi, Andriy Sadovy, yemeje ko uru ruganda rwasenywe n’ibisasu rwarashweho nubwo muri icyo gihe rutakoraga. Ruherereye hafi ya Danylo Halytskyi International Airport.
Meya Sadovy ariko yavuze ko ikibuga cy’indege cyo kitarashweho.
Ukraine yatangaje ko ibisasu bitandatu bya missile bigenda intera ndende cyane byarasiwe mu nyanja y’umukara. Bibiri byasenyewe mu kirere n’ibindi bisasu byabigenewe.
U Burusiya buri mu ntambara na Ukraine guhera mu byumweru bitatu bishize.
Kugeza ubu abantu barenga miliyoni eshatu bamaze guhunga Ukraine nk’uko bigaragazwa n’Ishami y’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).