Miliyari 8,7$ zigiye gushorwa mu guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika y’Iburasirazuba harimo n’umuhanda wa gari ya moshi uzava i Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika (African Investment Forum) yasojwe kuri uyu wa Kane. Aya mafaranga azashorwa mu nzego zirimo gutwara abantu n’ibintu, ubuvuzi, ingufu, ubuhinzi n’ibindi, nk’uko The East African yabitangaje.
Iyi nama y’iminsi itatu yari yateguwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) ku bufatanye n’ibigo by’imari birimo Africa Export-Import (Afrexim), African Finance Corporation n’ibindi. Hakusanyijwe miliyari 36,2$ muri miliyari 58$ zifuzwaga.
Nko muri Afurika y’Iburasirazuba, abashoramari bakusanyije miliyari 3,3$ azifashishwa mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka i Dar es Salaam ukanyura i Bujumbura ukagera i Kinshasa, n’undi uzanyura i Kigali uvuye i Isaka. Ni imihanda izakorwa ku bufatanye bwa za Leta n’abashoramari.
Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.
U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam
Umuyobozi Mukuru wa BAD, Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko ategerezanyije amatsiko uyu muhanda.
Ati “Sinjye uzabona uyu muhanda wuzuye, hari ubushake bwinshi bwa politiki n’inkunga yo kubikora.”
Yakomeje agira ati “Ibi bigamije guteza imbere ubuhahirane mu karere no gushyigikira isoko rusange rya Afurika. Bizagabanya cyane igiciro cyo gutwara ibintu.”
Mu yindi mishinga yabonewe ishoramari harimo uwo kubaka uruganda rukora inkingo muri Kenya n’uwo guteza imbere ubuhinzi muri Afurika y’Iburasirazuba nko kongera umusaruro w’ingano n’ibinyampeke.
Muri Afurika y’Iburengerazuba, hakusanyijwe amafaranga yo kubaka umuhanda munini w’ibisate (lanes) bitandatu uzanyura muri Nigeria, Togo, Cote d’Ivoire na Ghana. Biteganyijwe ko kubaka uwo muhanda bizatwara miliyari 15,6$.
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzagabanya ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu ku kigero cya 48 % muri ibyo bihugu kandi bikongera ubuhahirane ku kigero kigera kuri 25 %.
Muri rusange, Afurika y’Iburengerazuba yakusanyirijwe miliyari 16,92$.
Ni mu gihe ibihugu byo muri Afurika yo hagati byakusanyirijwe asaga miliyari 4,27$, Afurika yo mu Majyepfo ikusanyirizwa miliyari 5,44$ mu gihe Afurika y’Amajyaruguru yakusanyirijwe miliyoni 804$.
Src:IGIHE
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube