Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Animateur mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu Murenge wa Busasamana mu Karere Nyanza akurikiranyweho gukubita umunyeshuri inshyi akamukomeretsa amuziza ko yibye amafaranga y’u Rwanda 200.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko amakuru y’ibanze atururuka mu iperereza agaragaza ko nyuma y’uko uwo munyeshuri akubiswe na Animateur byamuteye uburwayi.
Yagize ati “Amakuru y’ibanze atururuka mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko uyu munyeshuri amaze gukubitwa hashize iminsi itatu yagiye kureba umuforomo ushinzwe kuvura abanyeshuri abonye atamushoboye ahita ajya kumuvuza mu rindi vuriro bisa naho byoroha. Nyuma hashize icyumweru n’iminsi mike harongeye haza amaraso n’amashyira.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye uwo mwana akomeje kuremba buhitam kubimeyesha izindi nzego zirimo na RIB.
Ati “Uko ikibazo cy’uburwayi cyakomeje kuba ukundi byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ikigo nabwo bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zikurikirane mu buryo bwisumbuyeho n’ubugenzacyaha nabwo butangira iperereza.”
Dr Murangira yavuze ko uwo Animateur yiyemera ko yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga y’u Rwanda 200 yari yabuze bikekwa ko ariwe wayatwaye.
Uwo Animateur yatawe muri yombi ku wa 16 Werurwe 2022. Mu gihe iperereza rigikomeje afungiye kuri Sitatiyo ya RIB ya Busasamana.
Dr Murangira ati “RIB irasaba ababyeyi n’abarezi n’undi wese ufite inshingano zo kurera umwana, ko guha umwana ibihano biremereye bihanwa n’amategeko. Rwose abarezi nibitwararike, ibihano bibuza umwana uburenganzira bwe, cyangwa bimubabaza umubiri ntibyemewe.”
Mu ngingo ya 28 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 hagaragza ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200 Frw ariko atarenze ibihumbi 300.000 Frw.
Iyo biviriyemo umwana ubumuga igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube