Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aherutse gutangaza ko yiteguye kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya ariko ko umwanzuro uzafatwa biturutse muri kamarampaka.
Ingingo u Burusiya bushaka ko Ukraine yemera kugira ngo intambara ihagarare, harimo ijyanye n’uko iki gihugu kitagomba kujya muri NATO, kigomba kubaho nta ruhande na rumwe kibogamiyeho mu bya gisirikare.
Ikindi ni uko Ukraine igomba kwemera ko agace ka Crimea ari ak’u Burusiya, ikemera kandi ko Donetsk na Lugansk ari Repubulika zigenga.
Ukraine yemeye kuba habaho ibiganiro kuri izo ngingo, ariko Perezida wayo avuga ko umwanzuro uzava muri kamarampaka abaturage bagahitamo.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko kuganira kuri izo ngingo muri
kamarampaka atari wo muti. Ati “Turahamya ko gushyira izo ngingo imbere ya rubanda ari ugutesha agaciro ibiganiro n’ubundi bisanzwe biri kugenda biguru ntege kurusha uko tubyifuza.”
Zelensky yari yavuze ko abaturage aribo bagomba gufata umwanzuro kuri izi ngingo zitavugwaho rumwe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube