Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yatangaje ko Leta yatangiye umushinga wo kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana wese abashe gufatira ifunguro ku ishuri mu rwego rwo kujyanisha n’ibiciro biri ku isoko.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 ubwo yitabiraga inama y’uburezi yamuhuje n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bo mu Karere ka Kayonza.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti Ireme ry’uburezi rituganisha ku iterambere rirambye.”
Ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri ku munsi, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw.
Leta yagiye isaba ababyeyi kutumva ko uruhare rwabo rwaba amafaranga gusa ahubwo ko bakwiriye no kujya batanga ibyo bejeje bigasimbura ayo mafaranga, abandi bagasabwa gutanga imibyizi ku bigo by’amashuri ariko abayobozi b’amashuri bakanga bakagaragaza ko hakiri ababyeyi batabasha kubahiriza ibi kugira ngo nibura abana bose babashe kurira ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mbogamizi zikigaragara mu burezi harimo umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ukiri hasi ndetse ngo bikaba binagira ingaruka mu gutuma iyi gahunda itagenda neza.
Minisitiri Irere yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku munsi angana na 40% andi agatangwa n’umubyeyi w’umwana mu rwego rwo kugira ngo na we abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gukorwa mu mafaranga Leta yajyaga itanga.
Ati “ Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi. Mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo Leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse.”
Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw’ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa Leta kuburyo bibasha no gufasha n’ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.
Minisitiri Irere kandi yavuze ko Leta niyongera amafaranga yatangaga kuri buri munyeshuri bizatuma ababyeyi benshi bitabira kwishyurira abana babo amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ntiyagaragaje amafaranga Leta izongeraho uko angana gusa yemeje ko umushinga wamaze gukorwa hasigaye kuwemeza.
Ati “ Umuntu rero arebye cyane cyane ku biciro by’ibiribwa hanze ukareba ukuntu bihagaze, niyo mpamvu Leta yarebye iravuga iti ni gute twakongera uruhare rwacu tudakuyeho urw’umubyeyi? Twabikoze rero kugira ngo tujyanishe n’ibiciro ku isoko hanyuma twongere n’ubukangurambaga mu kuzanamo ababyeyi kugira ngo babashe kubyumva babigire ibyabo.”