U Burusiya bwahagaritse kwakira amadolari n’amayero mu bucuruzi bwa gaz

Perezida Vladmir Putin yategetse ko u Burusiya buhagarika kwakira amadolari cyangwa amayero mu bucuruzi bwa gaz, igihe cyose buzaba bucuruzanya n’ibihugu bitakiri inshuti.

 

Ni icyemezo yafashe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi bikomeje gufatira u Burusiya ibihano byinshi, kubera intambara bwatangije kuri Ukraine muri Gashyantare.

Hagati aho byakomeje kugura peteroli na gaz mu Burusiya.

Mu nama yagiranye n’abagize Guverinoma kuri uyu wa Gatatu, Putin yatangaje ko ubucuruzi bwa gaz n’ibihugu bimwe bugiye kujya bukorwa gusa muri Ruble, aho kuba mu madolari n’amayero nk’uko byakorwaga.

Yavuze ko ibyemezo bitaboneye byafashwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ku bucuruzi bw’u Burusiya no gufatira hafi kimwe cya kabiri cy’ubwizigame bw’iki gihugu, byatumye amafaranga yabo atakarizwa icyizere nk’uko RT yabitangaje.

Putin yakomeje ati “Nafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa mu gihe gito gishoboka, ingamba zitandukanye zo guhindura uburyo bwo kwishyura – yego, reka dutangirane n’ibi – kuri gaz karemano yacu igemurwa mu bihugu bitari inshuti, ubucuruzi bukajya mu ifaranga ry’u Burusiya (Russian Ruble), hagamijwe guhagarika gukoresha amafaranga atacyizewe.”

 

Yogeyeho ati “Ntabwo byumvikana kugemura ibicuruzwa byacu muri EU na Amerika maze tukishyurwa mu madolari n’amayero.”

Putin yahise aha Banki Nkuru y’u Burusiya na Guverinoma, icyumweru kimwe gusa ngo babe bamaze gushyiraho uburyo buzajya bukoreshwa mu kugura ifaranga ry’u Burusiya ku isoko ry’imbere mu gihugu, ku batumiza gaz mu Burusiya.

Gusa yavuze ko u Burusiya buzakomeza kohereza gaz mu mahanga hakurikijwe ingano n’ibiciro byashyizwe mu masezerano. Ibigomba guhinduka gusa ngo ni ifaranga rikoreshwa mu bucuruzi.

Ni ibintu byaciye igikuba ku isoko rya gaz ku isi, ku buryo ku isoko mpuzamahanga kuri uyu wa Gatatu yahise iva kuri €97 kuri megawatt hour (MWh) igera ku €108.5 kuri MWh imwe. Nyuma y’ijambo rya Putin igiciro cyogeye kuzamukaho andi €10 kigera ku €118.75 kuri 1MWh, mbere yo gusubira ku €114 kuri MWh imwe.

Bijyanye n’ibihano u Burusiya bwafatiwe mu bucuruzi Russian Ruble yari ikomeje guta agaciro, ariko iki cyemezo kiraza gutuma iri faranga rizahuka kubera uburyo riza kuba rikenewe cyane ku isoko ry’amafaranga meshi cyane (1 Russian Ruble = 0.010 USD).

Bibarwa ko nibura ku munsi umwe u Burayi buba bugomba kwishyura u Burusiya miliyoni €800 kubera ingufu bubwoherereza.

U Burusiya nibura butanga hejuru ya 40 ku ijana bya gaz ikoreshwa mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU) no hejuru ya kimwe cya kane cya peteroli.

Ibihugu bimwe bivuga ko mu kuremereza ibihano, bikwiye guhagarika gutumiza peteroli na gaz mu Burusiya ariko ihurizo rikaba ahandi byava n’ingaruka byagira ku giciro abaturage bagomba kwishyura.

Mu kurushaho gukomanyiriza u Burusiya, ibihugu byo mu Burayi na Amerika byafatiriye ubwizigame bwa miliyari $300 u Burusiya bwari bufite mu mafaranga y’amahanga ndetse hari amakuru ko bashaka no gufatira ubwizigame u Burusiya bwari bufite muri zahabu zifite agaciro ka miliyari $132 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Axios.

Kuri uyu wa Kabiri umuyobozi wugirije w’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Gita Gopinath, yatangaje ko ubu hari impungenge ko mu minsi iri imbere, ibihugu bizajya bitekereza kabiri mbere yo kubika ubwizigame bwabyo mu madolari nk’uko byari bisanzwe.

Gusa ngo ntabwo igihe cyabyo kiragera, bizashigira ku gihe itambara y’u Burusiya muri Ukraine izamara n’ingaruka ibihano bwafatiwe bizagira ku bukugu bw’isi.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *