Ntibyoroshye!:Abacuruzi n’abaguzi b’ibinyobwa bya Bralirwa mu gihirahiro

Ntwali Reverien ubusanzwe anywa mutsig, ariko avuga ko muri iyi minsi atakiyibona nk’uko bisanzwe, ibyo ahuriraho na bagenzi be.

Bamwe mu bacuruzi b’ibi binyobwa bemeza ko nta makuru bahabwa ahagije ahubwo ko bazitumiza bakazibura cyngwa bagahabwa ingano iri munsi y’iyo bashaka.

Kangabo Innocent afite depo i Nyamirambo. Iki kibazo na we akimaranye amezi atatu kandi ntiyigeze asobanurirwa ikibitera.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga k9o inshuro zose yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Bralirwabitakunze , guhera kuwa 2 w’iki cyumweru.

Abaharanira inyungu z’abaguzi bemeza ko kumenyeshwa amakuru y’ibicuruzwa ari uburenganzira bw’ibanze ku baguzi. Ahereye kuri ibi Habyarimana Straton impuguke mu byubukungu n’ubucuruzi avuga ko ba nyiribigo by’ubucuruzi birimo n’inganda nka Bralirwa bagomba kwihatira gusangiza amakuru yose abakiriya babo kuko ari inyungu ku mpande zombi.

Mu biciro biheruka gushyirwaho na Bralirwa icupa rizwi nka Petit mitsing ubu rigura 600Frw ku muguzi wa nyuma, Grand Mitsing 1200Frw Icupa rya Amstel rigura Frw 700, izi zikaba ari na zimwe zagiye zigaragazwa n’abazikunda ko mu minsi ishize zagiye zikunda kubura bya hato na hato.

Abakobwa bafite ubushyuhe в Twitter: "@byerikonje @Shira_icyaka  @Mitsingi_nini" / Twitter

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *