Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze za Amerika yajyanye mu nkiko Hillary Clinton

Donald Trump yareze mu rukiko Hillary Clinton bahanganye mu matora yo mu 2016 hamwe n’abandi bantu benshi, abashinja kumuharabika no gutesha agaciro ubutegetsi bwe.

Iki Ikirego yatanze kuri uyu wa Kane mu rukiko rwa Fort Pierce muri Florida kivuga ko Clinton, benshi mu bamufashije kwiyamamaza barimo na John Podesta wahuzaga ibikorwa byose; James Comey wari umuyobozi wa FBI, Komite y’igihugu y’ishyaka ry’aba –Démocrates n’abandi benshi, bahuje imbaraga bakamuhimbira ko yari afitanye imikoranire n’u Burusiya mu 2016.

Inyandiko z’ikirego zivuga ko “mu bihe biganisha ku matora yo mu 2016, Hillary Clinton na bagenzi be bacuze umugambi utumvikana, umwe ugora umutimanama kandi ubangamiye demokarasoi y’iki gihugu”.

Muri icyo gihe ngo bavugaga ko umukandida bahanganye w’umu-républicain, Donald J. Trump, yakoranaga n’igihugu kitabanye neza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kirego kandi kivuga ko abaregwa bashinjwa kubangamira ubutabera, kwiba amabanga y’ubucuruzi no kwinjira mu itumanaho bwite rya Trump, mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni ikirego gifite paji 108. Trump avugamo ko akwiye indishyi zisaga miliyoni $72, zihwanye amafaranga yasobanuwe ko ari ikiguzi cyo gukurikirana uru rubanza n’ibindi byose bizagenda mu kuruburana.

Mu zindi nyandiko zashyikirijwe urukiko ariko, abavoka ba Trump basabye kuzahabwa gusa miliyoni $21 nibatsinda urubanza.

What's Next Now That Trump Is Impeached Again

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *