Impeta ihagarariye urukundo n’ubucuti bw’ubuziraherezo. Ibyamamare bitandukanye byahinduye uburyo bw’imikorere aho barimo gukoresha impeta za ‘Fiançailles’ zikozwe muri diamant na ′gemstone’.
Muri iyi minsi abasore bashamadukiye kwambika abakobwa impeta ahanini babasaba ko bababera abagore.
Impeta zimenyerewe ni izikozwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro ′gemstones’ zifite amashusho atandukanye bakaba bazigura bagendeye ku mahitamo yabo.
Kuri ubu bitandukanye no mu bihe byashize, ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye kwifashisha ubundi bwoko bw’impeta.
Ubwoko bushya bw’impeta bukoze muri ′diamant’ n’amabuye y’agaciro ‛gemstones’ yifashishwa mu gukora impeta n’ibindi.
Mu cyumweru gishize Megan Fox na Machine Gun Kelly batangaje inkuru yo kubana berekana impeta nziza ikozwe muri ‘diamant’ na ‘emerald’ ikaba yarakozwe n’Umunyamideli uzwiho gukora ibikoresho birimo impeta n’imikufi Stephen Webster.
Si abo gusa n’umuhanzikazi Ariana Grande impeta ya ‘Fiançailles’ yambitwe n’umugabo we Dalton Gomez ikozwe muri ‘diamant’ n’ubwoko bw’ibuye ry’agaciro rya ‘pearls’ ifite imiterere cyangwa umuzenguruko nk’uwigi ikaba imeze nk’iya nyirakuru Marjorie Grande.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w’Umunyamerika Emily Ratajkowski na we aho guhitamo impeta ‘princess-cut’ cyangwa ngo ahitemo ‘pear-shaped’, umugabo we ari we Sebastian Bear-McClard yamusabye ko babana amwambika impeta igezweho ikozwe muri byombi.
Umukobwa muto w’Umuhanzi Travis Scott n’Umunyamideli Kylie Jenner witwa Stormi Webster na we akaba afite impeta igezweho ‛dual-stone’ isa nk’iyo se yahaye nyina.
Boucheron Serpent Bohème 18-k yellow gold & mother-of-pearl two-stone ring igura miliyoni zisaga 5Frw
Alexander GIA’ ni ubwoko bw’impeta ihagze kuri miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda
Brilliant Earth Asymmertrical Two Stone Diamond Ring ishobora kugura miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda
Artisan two-stone ring in 18-k white gold ihagaze 677.672 Frw
Hueb spectrum two-stone ring igura miliyoni 1,4 by’amafaranga y’u Rwanda
Mixed Cuff Ring ifite agaciro k’ibihumbi bisaga 800 by’amafaranga y’u Rwanda
Amrapali Embrace 18k Rose Gold Tourmaline, Diamond Ring ya 3.422.371 Frw
Ole Lynggaarg Copenhagen igura arenga miliyoni 10 Frw
Shay emerald and diamond twin pear ring ihagaze 68.060.824 Frw
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube