Biravugwa ko umunyamakuru w’imikino wakunzwe na benshi, Rugimbana Theogene yamaze guhagarika umwuga w’itangazamakuru, akaba agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda.
Rugimbana Theogene wakoreraga Radio 1 mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi cyitwa ‘Trace Foot’, amakuru amaze iminsi avuga ko afite gahunda yo gusezera akava mu itangazamakuru akajya gushakira mu bindi.
Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugabo yafashe icyo cyemezo cyo gusezera ndetse ko ashobora kuba nta n’iminsi afite mu Rwanda.
Ati “nibyo iyo gahunda arayifite, kuba wenda yamaze gusezera byo sindabimenya gusa icyo nzicyo ni uko nta minsi afite mu Rwanda. Uramubaza icyo agiye gukora akakubwira ngo agiye gushakisha mu bindi, ni umuntu ugira ibanga cyane ku buryo utapfa kumenya ibyo ategura kereka ashatse kubikwibwirira.”
Amakuru avuga ko uyu mugabo wamaze kubona visa z’ibihugu bigera muri 3 nta muntu uzi aho azerekeza aho yabigize ibanga rikomeye ndetse nta gihindutse akaba azahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo.
Rugimbana Theogene asezeye mu itangazamakuru nyuma ya Rutamu Elie Joe bakoranaga kuri Radio 1 wasezeye muri 2018.
Rugimbana Theogene yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2012, yakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Flash FM, Radio 10 na Radio 1 yagezeho muri 2016.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube