Ni ku munsi wa 2 aho amajonjora yo gutoranya abahungu bahiga abandi mu ubutwrai,umuco,ubwenge yakomereje mu Intara y’amajyaruguru 7 akaba aribo batsinze muri 11 baciye imbere y’akanama nkemurampaka.
Ni kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Werurwe 2022,aya majonjora akaba yabereye kuri Hotel Fatima,Ni nyuma y’uko amajonjora ya mbere abereye mu Karere ka Rwamagana, aho habonetse abasore 5 bahagararira Intara y’Iburasirazuba.
Abahatanaga bahaswe ibibazo n’akanama nkemurampaka kagizwe na Sunday Justin, Aissa Cyiza na Sebudwege Chear aho hamaze umwanya babazwa.
Ibibazo byabajijwe aba basore byibanze ku buzima bw’Igihugu, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, imishinga y’abasore n’ibindi bitinyura umusore witegura kuvamo Mister Rwanda.
Nyuma yuko akanama nkemurampaka gasoje kubaza aba basore ibibazo byari byateguwe byasabye imino igera kuri 30 kugirango hatangazwe ababashije gutambuka aho abasore 7 aribo batsinze kuri iyi nshuro.
Ukuriye akanama nkemurampaka Sunday Justin yatangaje ko bahisemo aba basore bagendeye ku ishyaka ry’umusore ‘Brave’, uburyo asobanura ibitekerezo bye ‘Brain’ ndetse n’umuco ‘Culture’
Abasore batambutse ni Mahoro Rwego Yves [Nimero 43]; Mugero Patrick [Nimero 36], Rukundo Manzi Jonathan [Nimero 20],Nibamwe Theogene [Nimero 47], Ngabo Jules Maurice [Nimero 25], Amani Patient [Nimero 33] ndetse na Tuyishime Valantin [Nimero 42].
Abasore 47 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyaruguru ariko 7 nibo bari bujuje ibisabwa
banyura imbere y’akanama nkemurampaka.
Ngabo Jules Maurice [Nimero 25]
Rukundo Manzi Jonathaan [Nimero 20]
Amani Patient [Nimero 33]
Mugero Patrick [Nimero 36]
Tuyishime Valantin [Nimero 42]
Mahoro Rwego Yves [Nimero 43]
Nibamwe Theogene [Nimero 47]
Sunday Justin uri hagati ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka