Perezida Zelensky yirukanye abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano abita ’abagambanyi

Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Ukraine birukanywe bazira ubugambanyi,ibi byaraye bitangajwe na Perezida Volodymyr Zelenskiy.

Ati: “Simfite igihe cyo gukorana n’abagambanyi, gusa bose bazagenda bahanwa gake gake.”
Yunzemo ko abo yirukanye bazize gutatira indahiro yo kurinda igihugu, gusa ntiyagira andi makuru arambuye atanga.

Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko ibintu bigikomeye,avuga ko mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine hafi y’umujyi wa Mariupol ingabo z’Uburusiya zimaze iminsi zihisuganyiriza.

Perezida Volodymyr Zelenskiy yagumye atangaza ko  Ingabo z’Abarusiya zakoze ibikorwa bya kinyamanswa ndetse ko zifuza gusenya buri kimwe, yungamo ko bisa n’aho zaturutse ku wundi mubumbe.

Yakomeje avuga ko izi ngabo ari “ibikoko bitwika bikanasahura, bigaba ibitero bigakora ubwicanyi.”

Ingabo z’Uburusiya ntizemeranya nibyo Zelenskiy avuga kuko zo zivuga ko zagiye mu bikorwa bya gisirikare byo kwambura intwaro abanya-Ukraine no kubacaku matwara ya ki-Nazi. Abarusiya kandi bakunze guhakana ibirego bya Ukraine ibashinja kwibasira abasivile.

Volodymyr Zelenskiy yavuze ko Ingabo za Ukraine zashoboye gusubiza inyuma iz’u Burusiya, zizisohora mu mijyi ya Kyiv na Chernihiv – imijyi yombi u Burusiya buvuga ko itakiburaje ishinga kuko Ingabo zabwo kuri ubu zigambiriye kugarura amahoro mu duce twa Donbas na Luhansk turi mu majyepfo ya Ukraine.

Zelenskiy yunzemo ati: “Mu minsi iri imbere hazaba imirwano. Turacyakeneye kumanuka mu nzira igoye cyane kugira ngo tugere aho twifuza hose.Ibintu mu majyepfo no muri Donbas biracyakomeye cyane.”

Abayobozi birukanywe harimo ab’urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’uwari ukuriye ishami ry’uru rwego mu gace ka Kherson.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *