Perezida Vladimir Putin yasinye iteka rigena ko abagura gas ikomoka mu Burusiya bakwiriye gufunguza konti muri banki zo mu Burusiya guhera kuri uyu wa Gatanu, bakajya bishyura mu ma-ruble (ifaranga rikoreshwa mu Burusiya).
Ati “Nta muntu utugurisha ikintu na kimwe ku buntu, kandi ntabwo tugiye gukora natwe ibikorwa by’ubugiraneza. Ayo masezerano asanzwe azahagarikwa.”
Putin yasabye ibyo nk’uburyo bwo kongerera agaciro amafaranga akoreshwa n’igihugu cye cyane ko kimaze igihe gifatiwe ibihano by’iburyo n’ibumoso n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika.
Nibura ifaranga rimwe ry’amarusiya (Russian Ruble) rihwanye n’amadolari ya Amerika 0.012.
Iteka Putin yasinye rigena ko abanyamahanga barangura gas mu Burusiya bagomba gufunguza konti muri Gazprombank bakajya boherezaho amadolari cyangwa se ama-euro.
Gazprombank yo izajya ivunja ayo mafaranga mu akoreshwa mu Burusiya hanyuma abe ariyo akoreshwa mu kwishyura gas.
Uyu mwanzuro ugomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu.
Ibihugu by’u Burayi bikoresha 40% bya gas na 30% by’ibikomoka kuri peteroli bikuye mu Burusiya kandi bifite amahitamo make mu gihe u Burusiya bwaba bubifungiye amayira.
Ubu ku munsi, u Burusiya bucuruza gas ifite agaciro k’ama-euro miliyoni 400.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube