Gen Muhoozi yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa

Umuhungu wa Perezida Museven ,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda yirukanye umwe mu bayobozi bakuru ba RNC, aburira Kayumba Nyamwasa uyobora uyu mutwe ko ashatse yagenza make ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni ubutumwa bwabyutse butambutswa n’uyu mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka aho yaburiraga Kayumba Nyamwansa usanzwe ubarizwa mu ishyaka rya RNC rigwanya Leta y’u Rwnda umubwirako icyo ashaka azakibona nagumya kurwanya Perezida Paul Kagame.

Kurukuta rwa Twitter ye yagize ati“Jenerali Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza kubyubaha. Twaraye twohereje umuntu wawe.”

Gusa muri ubu butumwa yanditse ntiyigeze agaragaza umuntu yavuze birukanye,gusa nanone nyuma yaje kwandika ubundi butumwa ashyiraho amafoto y’umuntu atavuze izina ari gusohoka mu Kibuga cy’Indege i Kampala.

Yagize ati “Ntabwo nkunda gukora ibi bintu, ariko niba birokora ubuzima bw’abasirikare banjye, nzakora icyo aricyo cyose. Ndashimira CMI, iyobowe na Gen Maj Birungi ku gikorwa cyiza. Umwanzi w’u Rwanda na Uganda yafashwe yoherezwa aho yaturutse.”

Inkuru dukesha IGIHE nuko uyu mugabo wirukanywe na Uganda ari Robert Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia.

Uyu mugabo akimara kugera I Kampala yahaswe ibibazo byinshi n’inzego z’umutekano,nyuma aza guhita asohorwa mu gihugu ikitaraganya.

Nyuma yibi byose nibwo Gen Muhoozi yasimbukiye ku rukuta rwa Twitter aho yagize ati”Kurwanya marume ni ikosa rikomeye ryakozwe mu gihe gishize. Nzi abamurwanyije bose mu gihe gishize ariko iteka iyo mbabajije impamvu, bambwira impamvu zidasobanutse.”

Iyo witegereje umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda ubona ko ugenda ugana aheza cyane ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko inshuro 2 mu Rwanda aho yabaga aje mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi,aho uruzinduko rwambere yarugize kuwa 22 Mutarama 2022,nyuma y’igihe kitari kini aza kugaruka ubwo hari kuwa 14 Werurwe 2022 ari nabwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yamugabiye inka.

Aha Lt Gen Muhoozi ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe n’Intumwa z’u Rwanda zirimo Brig Gen Willy Rwagasana (ubanza ibumoso) n’Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *