Ukraine yatangaje ko buri kwezi ikoresha miliyari $10 mu bibazo ifitanye n’u Burusiya

U Burusiya kandi buvuga ko bushaka kuvanaho ubutegetsi buyoboye Ukraine kuri ubu kuko buhembera urwango rwibasiye abavuga Ikirusiya, no guha ikaze abanyaburayi bashobora kubangamira umutekano w’u Burusiya.

Iri Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, ryatangaje ko iyo mibare yavuye muri Minisiteri y’Imari.Ukraine ivuga ko ayo mafaranga aturuka mu misoro y’imbere mu gihugu no mu baterankunga mpuzamahanga.

Kuwa 24 Gashyantare nibwo u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine buvuga ko igamije kubuza icyo gihugu gukorera Jenoside abaturage bavuga Ikirusiya n’abandi bafite inkomoko muri icyo gihugu, biganjemo abatuye mu duce dukora ku Burusiya.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *