Uganda: Kubona amafaranga yo gushyingura uwari Perezida w’Inteko biracyari ingume

Amakuru  avuga ko kugeza ubu imirimo yagiye ikorwa yo gusezerano kuri Oulanyah byasabaga Abadepite kwikoramo kugira ngo ubu bushobozi buboneke.

Depite Anthony Akol yavuze ko abadepite aribo batanze amafaranga kugira habe umuhango wo kwakira umurambo wa Oulanyah ku kibuga cy’indege cya Entebbe ndetse n’imihango gakondo yakurikiyeho yo kumusezera. Yavuze ko kugeza ubu nta n’urupfusha Guverinoma ya Uganda yari yabaha.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Uganda, Chris Baryomunsi yavuze ko amakuru yizewe afite ari uko Minisiteri y’Imari ikiri kuzuza ibisabwa kugira ngo ayo mafaranga asohoke ariko ahamya ko atazi igihe azasohokera.

Ati “Birumvikana ko tutigeze dupanga ingengo y’imari y’urupfu rwa Perezida w’Inteko, ku bw’ibyo tugomba gukoresha amafaranga afite ibindi yari yaragenewe kandi bigomba kwemezwa n’Inteko. Kugeza ubu ikibazo kiri hagato ya Minisiteri y’Imari n’Inteko, sinzi igihe azasohokera ari biri gukorwaho.”

Biteganyijwe ko imihango yo gushyingura uyu mugabo iriba kuri uyu wa 3 Mata 2022, ariko ntibiramenyekana niba umuryango we uzishyura ikiguzi cyose bizatwara nyuma ukazishyurwa na Guverinoma ya Uganda.

Muri Werurwe 2022, nibwo Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yitabye Imana, azize uburwayi.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *