Imirambo y’abasivili yongereye ubukana bw’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zemeye kuva mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kyiv, Ukraine ikomeje gutangaza amafoto y’imirambo myinshi y’abasivili iryamye mu muhanda mu Mujyi wa Bucha, bivugwa ko bishwe n’ingabo za kiriya gihugu.

Harimo abo bigaragara ko bapfuye amaboko yabo aboheye inyuma.

Umunyamakuru wa AFP ku wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwibonera imirambo 22 iryamye mu muhanda umwe muri Bucha, naho ku Cyumweru Meya Anatoliy Fedoruk avuga ko abantu 280 babonetse bahambwe mu byobo rusange.

Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine we yaje gutangaza ko mu duce ingabo z’u Burusiya zimaze kuvamo mu nkengero za Kyiv, hamaze kuboneka imirambo y’abasivili 410.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaje kuvuga ko ibirimo kuba ari “Jenoside yeruye”, ndetse ko iyi ntambara ari “iyicarubozo ririmo gukorerwa igihugu cyose.”

Ni ibintu byarakaje u Burusiya, buvuga ko ibimenyetso birimo gushyirwa imbere na Ukraine ari ibihimbano.

Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Umuryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, kuri iki Cyumweru yatangaje ko bahamagaje akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hashyirwe umucyo kuri ibyo birego.

Yanditse kuri Telegram ati “Bijyanye n’ubushotoranyi bw’abahezanguni bo muri Ukraine mu gace ka Bucha, u Burusiya bwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashizwe umutekano guterana ku wa Mbere tariki 4 Mata. Tuzashyira umucyo ku bushotoranyi bwa Ukraine na ba sebuja bo mu burengerazuba.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yavuze ko imirambo ikomeje kugaragara muri Bucha yerekana ubunyamaswa bw’abasirikare b’u Burusiya.

Yanditse kuri Twitter ati “Ubwicanyi bwo muri Bucha bwari bugambiriwe. Abarusiya bagambiriye gutsemba abanya-Ukraine benshi bashoboka. Tugomba kubahagarika ndetse tukabasohora hanze. Ndasaba ibihano bishya bidasanzwe bya G7, NONAHA!”

Umuyobozi w’ihuriro ry’umutekano rihuza Amerika n’ibihugu byinshi byo mu Burayi (NATO), Jens Stoltenberg, we yavuze ko ibyo barimo kubona ari ibikorwa bibi byibasiye ikiremwa muntu, bitaherukaga mu myaka myinshi mu Burayi.

Ni mu gihe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron we yatangaje ko u Burusiya bugomba kugira igihe cyo “kubazwa ibi byaha!”

Ni ibikorwa ariko u Burusiya buvuga ko byateguwe n’ubutegetsi bwa Ukraine, kugira ngo busige icyasha Moscow.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko ingabo zabo zavuye muri Bucha ku wa 30 Werurwe, ku munsi wakurikiyeho Meya wawo abyemeza mu mashusho yatangaje, kandi ngo nta na hamwe yakomoje “ku baturage baryamye mu muhanda barashwe.”

Ibyo byiswe ibimenyetso bya Ukraie ngo byaje kugaragazwa nyuma y’iminsi ine ingabo z’u Burusiya zigiye, bitangira ubwo inzego z’iperereza za Ukraine n’abahagarariye televiziyo y’igihugu bari bageze muri uwo mujyi.

Ibyo ngo bigaragaza ko imirambo yafotowe nyuma iri ku muhanda ari igikorwa “ubuyobozi bwa Kiev bwateguriye itangazamakuru ryo mu burengerazuba.”

Ingabo z’u Burusiya zatangiye igitero kuri Ukraine muri Gashyantare.

Muri iyi ntambara, u Burusiya bushaka guhatira Ukraine kwemeza ko itazajya muri NATO, ibintu ngo bibangamiye cyane umutekano wabwo.

Bunasaba umutekano w’ibice by’uburasirazuba bizwi nka Donbas bifite imirwa mikuru ya Donetsk na Luhansk, u Burusiya bwamaze kwemeza nka repubulika zigenga.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *