Yabitangarije mu kiganiro cyitwa Humberto, anemeza ko ari kwivuza ubu burwayi amaranye igihe,arwaye kanseri y’udusabo tw’intanga, ko amaze igihe kinini agerageza kuyihisha abakinnyi be.
Nyuma yo gushyira hanze aya makuru, yagiye yohererezwa ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba harimo n’ubw’ikipe ya Manchester United yatoje.
Mu byo yagarutseho, ni uburyo yajyaga kwivuza mu masaha y’ijoro bitewe n’uko atifuzaga ko abakinnyi be bamenya ko arwaye kubera ko byari kuzabatera umusaruro mubi mu kibuga.
Umwuga w’ubutoza yatangiye kubumenyekaniramo mu 1997 ubwo yari umutoza w’Ikipe ya FC Barcelona bituma amaze kugirirwa icyizere cyo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi inshuro eshatu arizo 2000-2001, 2012-2014 na 2021 kugeza ubu.
Yagiye anatoza andi makipe yo ku mugabane w’u Burayi nka Bayern Munchen kuva 2009-2011 na Manchester United mu 2014-2016.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube