Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Hakainde Hichilema wa Zambia

Perezida Kagame  uri mu ruzinduko muri Zambia yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ruzarangwa n’ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibiganiro abakuru b’ibihugu bagiranye birakurikirwa n’inama iri buhuze itsinda ry’abanya-Zambia n’iryaherekeje Perezida Kagame.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza.”

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame aragirana ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema aho baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko abakuru b’ibihugu byombi barakurikirana isinywa ry’amasezerano arindwi hagati y’impande zombi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *