Nkuko byavugiwe mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille nabavuga rikijyana bo mumurenge ya Butaro nazimwe munzego zitandukanye z’Akarere ka BURERA aho yabagaragarijeko hari ingeso yo guhishira cyangwa gukingira ikibaba abinjiza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ituma intego yo kubihashya burundu itagerwaho, bityo agahamagarira buri wese kumenya uruhare rwe mu gutanga amakuru ku babitunda, ababicuruza cyangwa ababinywa.Ibi akaba yabibambwiye mu nama bagiranye kuri uyu wa kabili taliki ya 03/08/2021 hagamijwe kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.
Madame Nyirarugero Dancille Guverineri w’Intara y’Ajyaruguru, yagaragaje ko bene nk’abo akenshi baba bazwi n’abaturanyi babo, ba Mudugudu, ba mutwarasibo, ariko rimwe na rimwe bakabakingira ikibaba ntibabatangire amakuru, bitwaje ubushuti n’amasano bafitanye, bigatuma abijandika mu biyobyabwenge batabicikaho.Akaba yagize ati “Kuba hari Imidugugudu ikigaragaramo abishora mu biyobyabwenge, kugera n’aho ihinduka indiri yabyo cyangwa inzira bicishamo bijyanwa ahandi, ahanini biba byatewe n’uko abo bantu bakingiwe ikibaba. Byumvikane ko iyo habuze ubatangira amakuru, bwaba ubuyobozi bwaho n’abaturage, nta n’umwe uba wujuje inshingano ze mu kubirwanya. Igihe kirageze ngo twese duhagarare twemye, turwanye ibiyobyabwenge, tubirinde urubyiruko rw’u Rwanda twivuye inyuma, tuzirikana ko ari rwo maboko yarwo”.
Umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yagejeje ku bantu bitabiriye iyo nama, yagize ati “Kurwanya ibiyobyabwenge bigomba gushingira ku muryango, abakuru bagatoza abana guharanira kuba ab’ahazaza beza; kandi ko kugendera kure y’ibiyobyabwenge ari imwe mu ntwaro izabafasha kugera ku buzima bufite intego. Mureke turerere u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.
Ati “Niba Umuturanyi wawe anywa, acuruza Kanyaga cyangwa ibindi biyobyabwenge, mugire Inama yo kubireka. Nubirenza Amaso wibwira ko ibyo akora nta cyo bigutwaye, uzaba wibeshya. Menya ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze”.
ACP Rugwizangoga Reverien Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na Mukamana Beline Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyo Ntara, bagaragaje ko ibyaha harimo gukubita, gukomeretsa no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.
Mu Karere ka Burera imibare ikaba igaragaza ko , abantu abasaga 400, ari bo bamaze gufatirwa mu burembetsi 49 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiyobyabwenge mu gihe kitarenga umwaka umwe. Ni mu gihe abantu 49, ari bo bamaze guhitanwa n’ibiyobyabwenge mu gihe kitarenga umwaka umwe. Bamwe muri bo bigishijwe ububi bwabyo, bafata umwanzuro wo kubivamo bagana ibindi bikorwa bibateza imbere.