Miss Muheto yagiriye uruzinduko mu Intara y’Iburengerazuba,asura Guverineri

Ni uruzinduko  Miss Muheto Nshuti Divine wa 2022 , kuri uyu wa 4 Mata 2022 yagiriye mu Intara y’Iburengerazuba akaba ari nayo yiyamamarijemo aho yasuye y’Iburengerazuba wiy’Intara ndese bakaba bagiranaye ibiganiro

Miss Muheto mu biganiro yagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, harimo umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana azafatanya na Africa Improved Food mu rwego two gutanga umusanzu mu kurwanya iki kibazo.Intara y’Iburengerazuba iri mu zugarijwe n’iki kibazo ku rwego rwo hejuru.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yashimiye Miss muheto aho yagize ati“Njya mbona ibikorwa byawe none n’aha utugezeho nta minsi ishize, wakabaye uruhuka kuko uba warakoze akazi gakomeye. Ariko wowe kuruhuka ntubirimo mu bigaragara, ibi bigaragaza ko witabiriye uzi icyo ushaka.”

Guverineri Habitegeko yijeje Miss Muheto kumuba hafi nkubuyobozi bw’Intara.

Ati”Ikaze mu bafatanyabikorwa b’Intara yacu, twiteguye kugendana na we muri uru rugendo urimo kandi twishimiye intsinzi yawe, tugomba no kukuba hafi mu kwesa imihigo wahize cyane cyane nk’iyi gahunda yo kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu ntara yacu kuko natwe biri mu bibazo tugomba gukemura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *