Umuryango w’ubumwe bw’iburayi aho unafite ibihugu byinshi muri NATO, Komisiyo yibi bihugu yemeje umugambi wo kuzamura ibihano bishya ku Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje ko Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yamaze gutegura ibihano bizabanza kwemezwa n’ibihugu 27 bigize uyu muryango.
Ibi bihano birimo guhagarika gutumiza mu Burusiya ibicanwa bifite agaciro ka miliyari 4,4 z’amadolari no guhagarika imikoranire na banki enye zo mu Burusiya zirimo VTB ya kabiri nini mu gihugu.
Ikindi gihano kirimo nuko ubwato bwo mu Burusiya buzaba bubujijwe kugera ku byambu byo mu Burayi, uretse igihe butwaye ibiribwa cyangwa ibijyanye n’ingufu.
ikindi nuko ibicuruzwa bizaba bitacyemerewe gutumizwa mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amadolari, birimo ibikoreshwa mu ikoranabuhanga (semiconductors), imashini zikoreshwa mu nganda, imbaho, sima, ibiribwa biva mu mazi n’inzoga z’ibyotsi (spirits).Ibigo byo mu Burusiya kandi ntabwo bizaba byemerewe gupiganira amasoko mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi.
Ibi bihano bigamije kugumya guca intege igihugu cy’Uburusiya mu rwego rwo kureba ko hahagarikwa intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu ndetse no kwangiza byinshi bitandukanye mu gihugu cya Ukraine.