Kuri uyu wa kane Perezida wa Centrafurika Bwana Faustin-Archange Touadéra biteganyijwe i Kigali,muruzinduko rugamije ku noza umubano igihugu cye gifitanye n’u RWANDA mu ngeri zirimo iz’umutekano n’ishoramari. ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherukayo mu kwezi ku Kwakira 2019 rw’akazi rw’umunsi umwe muri Repubulika ya Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.
Akaba kandi heruka kandi kubonana na prezida wa Centrafurika muri Mata uyu mwaka ubwo bahuriraga muri Angola, mu nama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yigaga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.
Ku buyobozi bwa Perezida Touadéra, umubano w’u Rwanda na Centrafrique warushijeho gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w’ingabo udasanzwe muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka ushize, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by’amatora, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.
U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSMA).
Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwohereje batayo igizwe n’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mbere yuko Touadéra agiye kuza mu Rwanda.
u Rwanda runafitanye amasezerano na Centrafrique mu by’ubucuruzi Hejuru y’ubufatanye mu by’umutekano kandi.
RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique kuwa 3 Gashyantare uyu mwaka, aho yagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikaba ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.
Icyo gihugu cyahaye rugari abashoramari b’Abanyarwanda. Mu byo Perezida Touadéra yemereye abashoramari b’abanyarwanda muri Mata uyu mwaka ubwo bagiriraga uruzinduko muri Centrafrique, harimo ko ibikorwa byabo bizasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.
Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho muri icyo gihugu kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo kuba bwahaza ibindi bihugu cyane nk’ibituye mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru ya Centrafrique.
Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange,urwego rw’inganda, runakubiyemo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.