BRD yatangaje ko ifite gahunda yo kwishyuza ku ngufu abanyeshuri yarihiye Kaminuza

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), ivuga ko hari itegeko riri hafi gusohoka rikubiyemo ibirebana no kwishyuza ku ngufu abarihiwe na leta Kaminuza badafite ubushake bwo kwishyura inguzanyo bahawe.

Kuva mu myaka ya za 80 nibwo hatangijwe gahunda yo guha ideni abarihirwaga na leta biga muri Kaminuza bakazaryishyura ari uko barangije
kwiga, bakishyura 8% by’amafaranga binjiza.

 

BRD ikurikirana ibirebana n’iyishyurwa ry’izi nguzanyo cyakora cyo ntigaragaza umubare w’amafaranga amazekwishyurwa n’abarebwa no kwishyurwa.

Rurangwa Wilson ushinzwe uburezi muri BRD asobanura ko muri gahunda yiswe Minuza yamaze gushyirwaho, iteganya ko abarebwa no kwishyura inguzanyo bahawe bazamenyekana hifashishijwe ikoranabuhanga no gusangira amakuru n’inzego zinyuranye.

Aganira na RBA yagize ati: “Twahuje ikoranabuhanga rikoreshwa kuri IPPS ya Mifotra na RRA kuko umuntu wese ufite umutungo cyangwa usora twamubona muri RRA. Nzinjira mu kigo runaka tubone lisiti y’abakozi na ID (indangamuntu) zabo noneho ndebe ngo uyu muntu nitwe twamwishyuriye? Ese umushahara we ni angahe? kuko muri RRA turabibona, ese agomba kwishyura angahe?”

 

Rurangwa yakomeje agira ati: “Ubundi tuzahita dukora imibare twoherereze lisiti ikigo tubabwire tuti dore abakozi banyu n’amafaranga bagomba kwishyura.”

BRD isobanura ko ingingo zikubiye mu itegeko rishya rigena ibirebana no kwishyura inguzanyo ihabwa abagiye kwiga muri Kaminuza, hateganijwe ko hazazamo ibihano ku wanze kwishyura nyamara afite icyo yinjiza.

Cyakora cyo mu gihe hari bamwe mu bahawe inguzanyo yo kwiga bamaze kurangiza kuyishyura, haracyari abagitegereje guhabwa impapuro zabugenewe ngo batangire kwishyura kuko bazi neza ko bifasha abandi bakeneye kwiga.

Twahirwa Eric uri mu barihiwe na leta muri Kaminuza, yabwiye Radio Rwanda ko kuva mwaka wa 2014 ubwo yabonaga akazi yahise atangira kwishyura inguzanyo izwi nka bourse yahawe.

Avuga ko azi neza ko kwishyura iyi nguzanyo bifitiye akamaro benshi bakenera kurihirwa na leta, bityo agasanga nta warihiwe ukwiye kwirengagiza igikorwa cyo kwishyura ideni yahawe.

Ku rundi ruhande uwitwa Rugaruza Jean Claude nawe wize ku nguzanyo ya leta, avuga ko yari yaratangiye kwishyura ariko aho ahinduriye aho yakoreraga ntiyongeye gukatwa amafaranga y’ideni rye, bitewe n’uko abakozi ba BRD babishinzwe batigeze bazana impapuro zabugenewe ngo azuzuze bityo akomeze kwishyura.

Kugeza muri 2019 amafaranga agera kuri miliyari 185 niyo yari amaze guhabwa abanyeshuri basaga ibihumbi 70. Muri yo ayagombaga kugaruzwa yasagaga miliyari 80.

Muri 2008 ni bwo hatangiye igikorwa cyo kwishyuza aya mafaranga, abasaga ibihumbi 12 akaba ari bo bari bamaze kwishyura agera kuri miliyari 22, harimo asaga miliyari 10 yari yari amaze kugaruzwa na BRD kuva yakwegurirwa izi nshingano mu 2016.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *