Australia, u Bwongereza na Amerika byahuje imbaraga mu mushinga w’ibisasu kirimbuzi

U Bushinwa ni igihugu cya mbere cyihutiye kwamagana uwo mugambi, aho bwavuze ko ushobora gushyira ibindi mu ngorane nk’iziri kuba muri Ukraine.

Abayobozi ba Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko banejejwe n’intambwe imaze guterwa kugeza ubu mu kwihutisha ikoranabuhanga rijyanye n’ikorwa ry’ibyo bisasu.

Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye ajyanye n’ikorwa ry’ibyo bisasu gusa bivugwa ko u Bwongereza na Amerika aribyo bihugu bishyize imbaraga mu ikorwa ryabyo.

Leta Zunze Ubumwe na Amerika n’ibihugu byo muri NATO biri inyuma y’u Bushinwa n’u Burusiya mu bijyanye no gutunga ibisasu bya hypersonique.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *