Uko bamwe mu bakoloni bafashije Aba-PARMEHUTU mu kwica Abatutsi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe na Leta imyaka myinshi itizwa umurindi n’abagombaga kuyikumira barimo abakoloni b’Ababiligi.

 

Kuva mu mwaka wa 1959 Leta yariho yimitse umuco wo gutoteza Abatutsi, gushyirwa muri politiki y’igihugu ari nako bicwa hirya no hino mu gihugu.

Mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Bizimana yifashishije ingero z’amateka mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya ko Jenoside atari umuco Abanyarwanda bavukanye, ingengabitekerezo yayo ifite uko yatangijwe, yigishijwe kandi igashyirwa muri politiki y’ubwicanyi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Abatutsi bakumiriwe mu ngabo aho mu 1924, u Bubiligi bwasinye amasezerano na Loni yateganyaga gushyiraho ingabo z’u Rwanda bitangira gukorwa mu Ukuboza 1959. Col Rogiste wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yemeje ko ingabo z’abanyarwanda ziba zigizwe na 86% mu Bahutu na 14% mu Batutsi.

Ibi ariko nubwo nta shingiro bifite ntabwo byubahirijwe. Ku wa 29 Nzeri 1960, habaye inama yahuje Col Van der Straeten, wari ushinzwe ishyirwaho ry’ingabo na Col Rogiste bafata icyemezo cyo kwigizayo abatutsi.

Inyandiko mvugo y’iyo nama ibivuga muri aya magambo “ingabo z’igihugu zizaba zigizwe n’abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza impamvu zo kutabogama n’iza demokarasi ngo twinjizemo umututsi n’umwe. Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo, tuzahita ako kanya twemeza ko badashoboye. Nubwo iyi mikorere irimo akarengane, ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazadutera ibibazo.

Minisitiri Bizimana ati “Gushyiraho ingabo zitwa iz’igihugu hagakumirwa Abatutsi ni imwe mu mpamvu zatumye kuva mu mwaka wa 1959 ubwicanyi bwarakorerwaga Abatutsi abasirikare ntibabukumire, bakanagira uruhare mu kwica”.

Tariki 21 Nzeri 1992, Ingabo z’u Rwanda zasohoye inyandiko ndende ya Col Nsabimana waziyoboraga yemeza ko Umututsi ari umwanzi w’u Rwanda, ushyigikiye Umututsi akaba umugambanyi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko uretse kuba abasirikare baricaga Abatutsi, hari na bamwe mu bakoloni bafashije Aba-PARMEHUTU mu bwicanyi.

Yagize ati “Inyandiko y’Umubiligi witwaga Nisens wari adiminisitarateri [umuyobozi] wa Kigali ivuga ko mu bwicanyi bwo mu 1959, yahuye n’Aba-Parmehutu bica Abatutsi hafi ya Kigali, ababajije uwabahaye amabwiriza, bamusubiza ko ari umukoloni umwungirije witwaga Hejermond. Byaramutunguye abibwira Col Rogiste nk’umukuriye, Rogiste amusubiza ko abizi anabishyigikiye”.

Yakomeje avuga kandi ko abakoloni babonye ko ingabo bashyizeho zizakora Jenoside ariko babitsimbararaho aho nko ku itariki 30 Mata 1961, inzego z’iperereza z’u Bubiligi zanditse inyandiko ibyerekana.

Yagiraga iti “Mu Rwanda itoranywa ry’ingabo z’igihugu ryakurikije kwinjizamo Abahutu bonyine, iyo zigiye mu kazi zishyira imbere kuba ari Abahutu kurusha inshingano za kinyamwuga zigomba kuranga umusirikare cyangwa umupolisi. Kubera iyi mpamvu, dusanga bidakwiye kubohereza mu kazi ko kurinda umutekano igihe habaye ibibazo bishingiye kuri politiki”.

Umuco wo kudahana watyaje ubwicanyi

Minisitiri Bizimana yavuze ko iteka ubwicanyi bwarangwaga no gukoresha inama zibutegura, hagakurikiraho ibarura ry’abishwe, bigashyirwa muri raporo za leta ntihabeho inkurikizi ku babukoze. Ibi ngo byatije umurindi ubwicanyi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Iteka ni Leta yatangizaga kwica, ikabihagarika aho ishakiye, igakurikizaho kubarura abishwe, bikaba birarangiye. Byageze n’aho Leta ishyiraho iteka ryo kudahana”.

Tariki 20 Gicurasi 1963 Perezida Kayibanda yashyizeho iteka ritegeka kudakurikirana abagize uruhare abyita ko ari ’ukwirengera kwa rubanda’ ndetse iryo teka ritegeka ko abarwanyije PARMEHUTU bo bazahanwa.

Bizimana ati “Aya mateka yerekana akamaro ka politiki nziza ya Ndi Umunyarwanda tugenderamo muri iki gihe, arerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka. Kuva mu 1959 Leta yimitse umuco wo gutoteza Abatutsi, gushyirwa muri politiki y’igihugu”.

“Abatutsi bahozwaga mu karengane ka buri munsi, abaturage barabimenyera, babishyira mu mikorere no mu myitwarire yabo, kurenganya umututsi bihinduka igikorwa gisanzwe, kidatangaje, kidahanirwa, bamwe babifata nk’ishema ryo gukunda igihugu”.

Umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru ya IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *