Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Vladimir Putin (Kremlin), Dmitry Peskov, yavuze ko hari icyizere ko iriya ntambara izaba yageze ku iherezo mu gihe cya vuba, ndetse bikunze bikaba “mu minsi mike” nk’uko yabitangarije Sky News.
Ni ibikorwa ngo bizagerwaho igisirikare gisohoje ubutumwa bwacyo, cyangwa ibi bihugu bigasinya amasezerano ahagarika intambara binyuze mu mishyikirano.
Gusa ngo amasezerano y’amahoro azashingira ku bushake bwa Ukraine bwo kwemera ibisabwa n’u Burusiya.
Muri icyo kiganiro yanabajijwe ku birego bikomeje gushinjwa u Burusiya, ko bwishe abasivili ku bwinshi mu nkengero z’Umurwa Mukuru Kyiv.
Peskov yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite.”
Yakomeje ati “Ntabwo twemera ko Ingabo z’u Burusiya zakora ibintu bisa nk’ariya mahano, ndetse n’iriya mirambo yagaragajwe mu mihanda yo mu mujyi wa Bucha.”
Yavuze ko “Turi mu minsi y’amakuru y’impuha n’ibinyoma.”
Yakomeje ati “u Burusiya bushishikajwe n’ipernereza ryigenga kandi rifite intego ku byaha byose byakozwe muri Ukraine.”
Peskov yavuze ko imwe mu ntego zabajyanye muri Ukraine ari ugukumira amakimbirane akomeye yashoboraga gushamikira ku bikorwa byaberaga muri icyo gihugu, byashoboraga guteza Intambara ya III y’Isi, ishobora no gukoreshwamo intwaro za kirimbuzi.
Mu gihe cyose ngo Ukraine yari kujya mu ihuriro rya gisirikare rya Amerika n’u Burayi (NATO), ikaza gushaka kwigarurira Crimea ku mbaraga kandi ubu iri ku Burusiya, ibihugu bya NATO binafite intwaro kirimbuzi byari kwinjira mu ntambara, bikaba byarema intambara y’isi yose.
Peskov yavuze ko Ukraine imaze kuba “icyicaro cy’abarwanya u Burusiya guhera mu 2014, ndetse ko NATO uburyo ikoramo buri kure yo kuba ihuriro ry’ubwirinzi.
Yakomeje ati “Ntabwo ari ihuriro rigamije amahoro. Ryashinzwe rigamije guhangana ndetse intego yaryo y’ibanze ni uguhangana n’igihugu cyacu.”
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, buyisaba kwemera ku mugaragaro ko itazajya muri NATO.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube