Ni mu mpanuka ikomeye yabereye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge muri Nkoto aho abantu 32 bose bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo ya sosiyete yabashinwa ikora imihanda iyo kamyo ikaba isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.
Uwari ahabereye impanuka yagize “Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka icyenda zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.’’
Abagenzi bari muri izi modoka ikamyo yagonze bakomeretse bikomeye.
Abantu 32 ni bo bamaze kumenyekana ko bakomeretse ariko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka nturatangazwa.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko hahise hatangwa ubutabazi bw’ibanze kugira ngo abakomerekeye mu mpanuka bitabweho.
SSP Irere René yagize ati “Amakuru y’impanuka twayamenye. Abapolisi benshi bihutiye kugera aho yabereye ngo bafashe abakomeretse kugera kwa muganga. Turacyakusanya amakuru, turayatangaza mu kanya.’’
iyi kamyo imodoka yagonze zangiritse bikomeye