Charles Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza yateye igiti mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi(Amafoto)

Isi yose ikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.Ni muri urwo rwego Igikomangoma Charles cyo mu Bwami bw’u Bwongereza yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, atera igiti mu rwego rwo kwibuka abishwe.

Iki gikorwa Charles yagikoze tariki 7 Mata 2022 akaba ari wo hatangijweho icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rukuta rwe rwa twitter yacishijeho ubutumwa bugira buti “Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Igikomangoma cya Wales yateye igiti mu rwego rwo kuzirikana abishwe.”

Charles ntiyari wenyine,yari aharekejwe  n’abarimo Eric Murangwa Eugène wari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.

Igikomangoma Charles ni umwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda. Azaba ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *