Kanseri ni indwara imaze guteza ikibazo ku isi yose kuko ni indwara ihitana benshi.Igiteye inkeke ni uko kandi imibare y’abarwara kanseri ku isi igenda yiyongera ndetse no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ikaba iri ku muvuduko ukabije.
Ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa bugamije gushaka uko iyi ndwara yacika burundu cyangwa imiti yayihashya neza ariko biracyaza.Iyi ndwara ikindi ni uko ifata ibice binyuranye by’umubiri harimo mu kanwa, mu muhogo, ibihaha, igifu, amara, porositateamabere, inkondo y’umura, umwijima, uruhu, n’ahandi hanyuranye.
Nyamara nubwo ari indwara iteye ubwoba, ubushakashatsi bwerekanye ko hari ibiryo byagufasha guhangana na kanseri, ndetse bimwe muri byo abaganga bakaba basaba abamaze kuyirwara kubirya mu rwego rwo kwirinda ko ikomeza gukura.
Ibiryo byagufasha guhangana na kanseri
1. Imboga rwatsi
Izi mboga ni izingiro ry’ifunguro ryuzuye kuko ari isoko ya za vitamini, imyunyungugu, ibisohora uburozi mu mubiri, enzymes, gusa zikaba zidafite calories nyinshi, ibinure, sodium n’ibindi byangiza.
Muri zo twavuga imbwija,epinali, dodo, zikaba isoko ya vitamine C, beta-carotene (ihinduka Vitamine Amu mubiri) byose bikaba bizwiho guhangana no kurwanya kanseri.
Imboga rwatsi kandi zirimo glucosilonates, bikaba ibinyabutabire bituma uturemangingo tubyara kanseri dupfa, bityo kurindwa kanseri bigakomeza.
Ni byiza ko kuri buri funguro rya ku manywa na nijoro hataburaho izi mboga ndetse unashoboye wazirya zonyine. By’umwihariko kunywa umutobe wazikamuyemo ni byiza ku basanzwe barwaye kanseri.
2. Imboga zo mu bwoko bw’amashu
Amashu n’izindi mboga zo muri ubu bwoko zica ku buryo bwihuse uturemangingo dutera kanseri. Zikungahaye kuri vitamine C ndetse inyinshi muri zo zirimo glutathione, izwiho guhangana na kanseri cyane.
Tuzisangamo kandi ikinyabutabire cyitwa isothiocyanate kikaba kizwiho guhangana no kurinda kanseri.
Uretse isothiocyanate kandi izi mboga zirimo sulforaphane na indole, byose bikaba ibinyabutabire birwanya uburozi mu mubiri. Si ibyo gusa kuko binarinda uturemangingo fatizo DNA zo mu mubiri wacu. Mu kubirya ushobora gushyiramo ibitunguru, beterave, karoti cyangwa poivron byose bizwiho guhangana na kanseri.
3. Inkeri
Inkeri mu moko yazo yose zaba izitukura, izirabura (zenda kuba nka mauve), n’andi moko yazo yose ni isoko nziza y’ibirwanya uburozi mu mubiri, ndetse ziza ku isonga, zifitiye vitamine A na C ndetse na gallic acid izwiho kurwanya imiyege na bagiteri no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.
Tuzisangamo kandi ibindi binyabutabire binyuranye nka phenols, zeaxanthin, lycopene, cryptoxanthin, lutein byose bikaba birinda umubiri.
4. Imboga n’imbuto bisa na orange
Iyo badusaba ngo turye umukororombya, baba banatubwira kurya ibisa na orange dore ko ari ibara rya 2 uvuye ku mutuku utangira.
Imboga n’imbuto bisa gutyo twavuga karoti, amacunga, indimu, ibijumba bimwe na bimwe na poivron zimwe. Ibi byose bikaba bikungahaye kuri carotenoids bikaba ibinyabutabire birimo alpha carotene, beta-carotene, lycopene, lutein na cryptoxanthin byose bikaba bikomoka kuri vitamine A.
Ikinyabutabire cy’ingenzi hano ni beta-carotene, izwiho kongera ubudahangarwa, gusohora uburozi mu mubiri, kurinda umwijima, kurwanya kanseri y’uruhu, amaso n’ibindi bice by’umubiri.
5. Ibyo dukoresha nk’ibirungo
Icyo twaheraho ni icyinzari, isoko nziza ya curcumin izwiho kugabanya ubunini bw’aho kanseri yafashe no kurwanya kanseri y’ibere n’iyo mu mara. Si ibyo gusa kuko icyinzari kinarwanya kubyimbirwa.
Si icyinzari gusa kuko muri iri tsinda harimo tangawizi, tungurusumu, Umwenya, urusenda, na thyme. Ibi byose bizwiho gusohora uburozi mu mubiri no kurwanya kanseri zinyuranye.
6. Inyama z’umwimerere
Inyama z’umwimerere ni izikomoka ku matungo yorowe gakondo, mu yandi magambo ataragaburiwe ibiva mu nganda cyangwa ari ibituburano.
Gusa inziza ni umwijima w’inka hamwe n’uw’inkoko. Izi nyama zikungahaye kuri vitamini B12, na poroteyine bikaba bifatanya mu kongerera umwijima wacu ingufu zo gusohora uburozi mu mubiri no kuwusukura cyane cyane amaraso n’urwungano ngogozi.
Sibyo byonyine kuko izi nyama zinakize kuri selenium, na zinc byose bizwiho guhangana na kanseri. Irekurwa ry’indurwe rituma ibinure bishwanyaguzwa ndetse izi nyama zikingira umubiri ingaruka ziterwa no kunywa inzoga, kunywa imiti, kurwara indwara ziterwa na virusi, no kugiraumubyibuho udasanzwe.
7. Ikivuguto n’ibikomoka ku mata
Ikivuguto aho gitandukaniye n’inshyushyu ni uko cyo kiba kirimo za bagiteri zituma gihinduka gutyo. Izo bagiteri ntacyo zidutwara ahubwo ni probiotic, zituma bagiteri nziza zo mu mubiri wacu ziguma ku gipimo cyo hejuru. Ibi bikatwongerera ubudahangarwa. Hejuru ya 80% y’abasirikare b’umubiri baba mu nzira y’igogorwa. Niyo mpamvu kongera probiotic mu mubiri bifasha mu kurwanya kanseri no gusana uturemangingo twangiritse.
Bimwe mubyo twavuga ikivuguto, yogurt, ikimuri gusa bikaba byiza bitanyuze mu nganda kandi akaba amata y’inka itaratewe imiti.
8. Utubuto
Utubuto tuvugwa hano ni twa tubuto dukurwa mu bindi akaba ari two turibwa. Ubu tubuto dukungahaye kuri fibre na omega-3.
Sezame, ibihwagari, ubunyobwa mu moko yose, inzuzi z’ibihaza ni ingero z’utwo tubuto tuvugwa hano.
Kuturya kuri buri funguro cyangwa hagati y’amafunguro bizongerera umubiri ingufu zo guhangana na kanseri.
9. Amavuta atabanje gutunganywa
Gutunganywa kuvugwa hano ni ukunyuzwa mu ruganda rukongeramo hydrogen kugirango ibinure biyarimo bibe byuzuye (saturated). Ibi rero biyangiriza intungamubiri bikaba byanatera uburozi mu mubiri. Amavuta rero avugwa hano ni Extra Virgin Olive oil (amavuta ya elayo), amavuta ya cocoa n’aya flax. Aya mavuta ni meza ku mikorere y’ubwonko dore ko 60% by’urwungano rw’imyakura (ubwonko, urutirigongo n’uturandaryi) bigizwe n’ibinure. Si ibyo gusa kuko aya mavuta anarimo ibinure bya omega-3, bifasha umubiri n’uturemangingo kongera ingufu no kwiyuburura.
10. Ibihumyo
Ibihumyo mu moko yabyo anyuranye bigira umumaro, dore ko hariho amoko arenga 100 yabyo. Kuva na kera bikoreshwa mu kurwanya kanseri kuko bifite muri byo ingufu zo kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri.
Gusa mbere yo kubiteka banza umenye neza ko ubwoko wasaruye buribwa dore ko habaho n’imiyege itaribwa.
11. Thé vert
Mbere yuko kanseri ikwica ibanza kwangiza uturemangingo twegereye aho yafashe buhoro buhoro ikagenda ikwira mu mubiri ari nako yangiza imiyoboro y’amaraso amaherezo bikabyara urupfu.
Icyayi cya the vert kizwiho kuba gikungahaye kuri epigallocatechin-3-gallate, kikaba ikinyabutabire kibuza kanseri gukwirakwira no kwangiza imitsi.
12. Amafi
Amafi twakita aya gakondo; ni ukuvuga aba mu mazi atemba, atungwa n’udusimba n’ibyatsi byo mu mazi, ndetse by’umwihariko atari manini cyane aha twavuga tilapia, mackerel, salmon, na sardines, ni isoko nziza ya bya binure bya omega-3 bizwiho kurwanya kubyimbirwa no kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi bituma aya mafi aba ingenzi mu kurwanya kanseri no kongerera ingufu imiti ivura kanseri.
src:umutihealth