Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa 8 Mata, rivuga ko byakozwe nko kwihimura biturutse ku byo Bulgarie yakoze mu kwezi gushize ubwo yirukanaga abadipolomate babiri b’u Burusiya.
Irindi tangazo ry’iyi minisiteri ryavuze ko abandi badipolomate 45 ba Pologne bari ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa.
Iyi Minisiteri kandi yavuze ko yahamagaje ambasaderi wa Pologne muri iki gihugu ngo asobanure impamvu zo kwirukana abadipolomate b’u Burusiya muri Pologne ku wa 23 Werurwe.
Ku wa 2 Werurwe nibwo Bulgarie yatangaje ko yirukanye abadipolomate babiri b’Abarusiya kubera ibikorwa by’ubutasi bafatiwemo binyuranye n’inshingano z’abadipolomate.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, iki gihugu cyirukanye abandi 10 kivuga ko barimo bivanga mu bikorwa bitabareba ariko nta bisobanuro byimbitse cyatanze.Kuva ku wa 24 Gashyantare ubwo u Burusiya bwatangiraga intambara muri Ukraine, amabasaderi wabwo muri Bulgarie yagiye yivuguruza ku bijyanye n’uruhande Bulgarie ihagazemo ku bijyanye n’iyi ntambara.
Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi muri iki cyumweru byinjiye mu nkubiri yo kwirukana abadipolomate b’u Burusiya aho abagera kuri 200 bategetswe gusubira iwabo uhereye ku wa 4 Mata.
Abarenga 100 bamaze kwirukanwa uhereye igihe intambara u Burusiya buri kurwana muri Ukraine yatangiriye.
Finland yatangaje kuri uyu wa 8 Mata ko izirukana babiri ndetse uwa gatatu imwangira kongererwa igihe visa ye yagombaga kumara.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube