U Burayi bwatangaje icyiciro cya gatanu cy’ibihano bigenewe u Burusiya kubera intambara bwateje kuri Ukraine

Ibihano bishya bigena ko amabuye ya Coal akomoka mu Burusiya atazongera kugira aho yoherezwa mu mahanga. U Burusiya bwoherezaga ayo mabuye afite agaciro ka miliyari 8€ ku mwaka.

Mu bijyanye n’imari, ibihano bishya bigena ko umutungo wa banki enye z’u Burusiya ufatirwa, aho ungana na 23% by’umutungo wose wa banki z’iki gihugu.

Ibindi bihano bireba ingendo kuri sosiyete zo mu Burusiya no muri Belarus ko zitemerewe kugera muri EU. Gusa izitwaye ibikomoka ku buhinzi n’ibiryo hamwe n’ubufasha bugenewe abari mu kaga n’ibikomoka kuri peteroli zizemererwa kwinjira.

Ibyoherezwa mu mahanga biturutse mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari 10€ nabyo byakumiriwe, byiganjemo ibikoreshwa mu nganda.

Magingo aya, u Burusiya ni cyo gihugu cyafatiwe ibihano byinshi mu mateka y’Isi. Mu cyumweru cya mbere cya Werurwe, byari bimaze kuba 5534.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *