Dore uko wabigenza kugira ngo ugire uruhu rwiza rwo mu maso ukoresheje ubucyi

ubushakashatsi bwerekanye ko ubuki bw’umwimerere bwuzuje ubuziranenge,ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu gukesha uruhu rw’umuntu,rukorohera ndetse no kururinda kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye iyo ubukoresheje muri ubu buryo tugiye kukugezaho,kabone nubwo rwaba rwarakunaniye

Uko wabukoresha mu gukesha uruhu

  • Utegura amazi ashyushye yatuye kandi yahiye neza nta microbe n’imwe afite ukayashyiramu gikoresho gifite isuku ihagije
  • Banza woze ibiganza byawe neza ukoresheje amazi n’isabuni
  • Nyuma,ufata gant yo kwiyogesha,ifite isuku ihagije cyangwa agatambaro keza kandi koroshye,ukajya ugakoza muri ya mazi ukihanaguza mu maso gahoro gahoro ucunganwa nuko utitwika kuko amazi aba agishyushye cyane.ibi ubikora kugira ngo utwengeruhu two mu maso dufunguke
  • Koza intoki zawe mu buki wateguye,ufate ubuki bukeya maze ujye usiga mu maso,nkaho uri gukora massage ukoreheje intoki gusa.
  • Tegereza iminota 10 nyuma yo kwisiga kugira ngo bwa buki busa n’ubwinjira mu mubiri bukica bacteria ziteza indwara z’uruhu
  • Fata amazi y’akazuyazi woge mu maso neza
  • Ongera ukoreshe noneho amazi akonje cyane nayo uyoge nyuma yo gukoresha ashyushye kugira ngo utengeruhu rwongere twifunge.
  • Bikore buri munsi kugeza igihe ubony ko uruhu rusigaye rumeze neza
  • Ubu nibwo buryo wakoreshamo ubuki bukagufasha kugira uruhu rufite itoto kandi rutajya rupfa kwibasirwa n’indwara z’uruhu.source: Agasaro Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *