Ese birakwiye gukoresha inkoni igihe ugiye guhana abana cyangwa ntibikwiye?

Muri iki gihe abantu bakomeje kwibaza  ibintu bitandukanye bijyanye no gukubita abana cyangwa kutabakubita mu gihe babahana. Hari benshi babona ko ari igihano nk’ibindi ariko kandi hari abandi nabo babireka bumva bitajyanye n’igihe ndetse ko byangiza abana. Byumvikane ko iyo tuvuga gukubita abana ari ukubahana ukoresheje inkoni bisanzwe bitari kubababaza kuburyo bihinduka guhohotera kuko guhohotera abana byo birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. Birashoboka ko umwana wawe ashobora gukora ikosa rikomeye nko kwangiza bimwe mu bikoresho wakundaga cyane, bikaba byagutera umujinya bigatuma umukubita kuburyo bukabije , ibi ni bimwe mu byo ababyeyi bagomba kuzirikana  mbere yo gufata icyemezo cy’uko bakoresha inkoni bahana abana

  •   Ni iki cyatumye umwana akora amakosa (gusonza, kunanirwa, gusinzira)?  Umwana atekereza iki ku byabaye?
  •   Ese sinshaka kumukubita kuko nshaka kwimara umujinya?
  •   Ese sinshaka kumukubita kugira ngo nikure mu isoni?
  •   Ese singiye gukubita umwana kuko ibyo umwana yakoze numva byandenze ntazi icyo gukora?
  •   Ese umwana wanjye yahamya ko mukunda nk’umubyeyi cyangwa yumva naramujujubije.
  •   Ese sindi gushaka inzira yoroshye yo gucyemura ikibazo umwana afite kugirango niyorohereze ariko mu by’ukuri ntacyo byigishije umwana? Ese nta bundi buryo bwo guhana bwakwigisha umwana kurusha uko inkoni zabimwigisha?
  • Ese inshuro nahannye uyu mwana nkoresheje inkoni hari icyo byamuhinduyeho?
  •   Ese aho gukubita abana cyangwa ibindi bihano byo kumubabaza (gupfukamisha, n’ibindi ) sibyo byonyine nzi?

Ibi bibazo bizatuma umenya neza niba uburyo ushaka guhanamo umwana bukwiriye. Icy’ingenzi ni uko uzirikana ko intego yo guhana ari ukwigisha umwana atari kumubabaza ngo agire ubwoba bwo gukora amakosa, ibyo ni ukumuhabura agahorana ubwoba.

Hari abenshi bagendera kuri bibiliya kuko hari aho yemerera ababyeyi gukoresha inkoni bahana abana ariko kandi bibiliya ivuga ko umuntu nakunda Imana azumva ijambo ryayo. Bikerekana ko gukunda no kumvira bijyana. Rero kuba umwana aruhanya cyangwa atumvira bishobora kuba bihuye n’uko wenda yumva adakunzwe. Hari n’ahandi Pawulo abaza ngo ese murashaka ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n’umutima w’ubugwaneza?

Rero nyuma yo kureba ibyo bibazo ni wowe nk’umubyeyi wafata icyemezo cyo guhana umwana ukoresheje inkoni cyangwa ukayireka. Gusa ababyeyi bagiye biga uko baganiriza umwana ndetse no kwereka abana urukundo kurushaho, bisanze inshuro zo gukoresha inkoni bahana abana zaragiye zigabanuka.

ntitwarangiza tutavuze ko gukubita umwana cyane bigira ingaruka zikomeye , kuko  bishobora gutuma umwana yishora kujya kwibera mu buzima bwo mu muhanda cyane cyane igihe yakoze ikosa ashobora gutinya kugaruka imuhira, yibwira ko nagaruka baramwicisha inkoni.  Gukubita umwana cyane bishobora kumutera ihungabana no guhorana igihunga ,kuburyo ibyo akoze byose abikorana ubwoba .Niba wifuza kuvura ingeso mbi umwana wawe afite wikibwira ko nukoresha inkoni aribwo buryo bwiza , ahubwo fata umwanya uhagije uganire n’umwana wawe ibyo bizatuma akura akwishimiye kandi atakwishisha bityo na ryakosa yakundaga gukora ntazaryongera.

umwana wese akenera umuntu umuba hafi, akamuha uburere bukwiye ,akamwereka inzira akwiye kunyuramo ,akamurinda icyamuhangabanya kugira ngo azakure afite ubuzima buzira umuze. Niyo mpamvu ababyeyi tugomba kumva ko ari inshingano zacu kwita ku rubyaro rwacu tukabarinda ibihano bitabakwiriye ,tukabakorera ibyibanze byose kugira ngo bazavemo abasore n’inkumi babereye u Rwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *