U Burusiya, Koreya na Iran ku rutonde rw’ibihugu byigeze guhanwa bikomeye mu mateka y’Isi kubera ibibazo by’amakimbirane n’intambara

Ni ibihano u Burusiya bwashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bihuriye mu Muryango wa NATO [The North Atlantic Treaty Organization], byaje kwiyongera ku rwego rudasanzwe ubwo iki gihugu cyashozaga intambara ku buryo bweruye kuri Ukraine.

Urutonde rwakozwe na Televiziyo Mpuzamahanga y’Abarusiya ya RT, rugaragaza ko icyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bimaze gushyirirwaho ibihano ku Isi, gikurikiwe na Iran, Syria ndetse na Koreya ya Ruguru.

Ni ibihano biri mu rwego rw’abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi, gufatira imitungo, gukomanyirizwa mu bucuruzi no kwirukana abadipolomate baba bahagarariye igihugu mu kindi n’ibindi.

Ibihugu by’i Burayi biza ku isonga mu gushyiriraho ibihano ibindi bihugu aho hari aho birusha na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Televiziyo RT igaragaza ko mu busesenguzi yakoze yasanze Leta ya Moscow imaze gushyirirwaho ibihano birenga 6000.

U Burusiya bushyize hamwe ibihano bumaze gushyirirwaho n’ibihugu bitandukanye biruta ibyashyiriweho ibihugu bitatu bya Iran, Venezuela, Myanmar na Cuba ubishyize hamwe.

Nko mu rwego rw’imari ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiriye ububiko bw’amadovize angana na miliyari 630 z’amadolari Banki Nkuru y’u Burusiya yabitse mu mahanga, ibintu bishobora gutuma buhura n’ikibazo cy’amafaranga yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Itangazo rya Amerika ryabujije kugirana ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Burusiya ndetse n’ikigega cya leta cy’imari, rikaba ribwambura ubushobozi bwo gukora ubwo bucuruzi no kongera kugera ku bubiko bw’abarirwa muri miliyari z’amadolari.

U Burusiya ntibwemerewe kugera ku butunzi bufite bwaba uburi muri Amerika n’ahandi buri mu madolari ya Amerika. U Bwongereza bwabujije ibigo by’Abongereza kongera kugirana ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Burusiya, Minisiteri yabwo y’Imari n’Ikigega cya Leta y’u Burusiya gishinzwe Ishoramari.

Ikindi gihugu kimaze gushyirirwaho ibihano byinshi ni Iran aho imaze gufatirwa ibigera mu 3616 kuva mu 1979. Ibyinshi iki gihugu cyabifatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano Iran yafatiwe ahanini bitewe no gukora intwaro za kirimbuzi. Ku rutonde rw’ibihugu bimaze gufatirwa ibihano byinshi kandi biremereye hariho Syria, aho ibyinshi ari ibyo mu 2011.

Imibare igaragaza ko Syria imaze gufatirwa ibihano 2608. Ni mu gihe ariko Perezida w’iki gihugu, Bashar Assad avuga ko ibyo bihano bitemewe n’amategeko ndetse bitari ibya kimuntu.

Koreya ya Ruguru nayo imaze gufatirwa ibihano byinshi kuko kuva mu 2006, imaze gufatirwa ibigera ku 2077 birimo iby’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gihugu nacyo gifatirwa ibi bihano kubera gukora intwaro za kirimbuzi. Nko muri uku kwezi, Amerika yongeye gufatira ibindi bihano iki gihugu igishinja kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.

Ikindi gihugu kimaze kugwiza ibihano gifatirwa n’amahanga ni Venezuela ya Nicolas Maduro. Imaze gufatirwa ibihano byiganjemo ibyo mu rwego rw’ubukungu bigera kuri 651.

Ni mu gihe igihugu cya Myanmar cyo kimaze gufatirwa ibihano 510 naho igihugu cya Cuba kikaba kimaze gufatirwa ibihano 208.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *