Cristiano Ronaldo:Nyuma yo kumena Telefone y’umufana ari gukorwaho iperereza na Police.

Ni nyuma yo gutsindwa, uyu rutahizamu agafatwa n’uburakari ubwo yasohokaga mu kibuga agana mu rwambariro agaragaye nk’umena telefone y’umufana.Police yo mu karere ka Merseyside mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza ivuga ko irimo gukora iperereza ku kivugwa ko ari ugusagarira uyu mufana.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yaherekejwe n’amagambo avuga ko yamennye iyo telefone ubwo yavaga mu kibuga nyuma yuko ku wa gatandatu ikipe ye itsindiwe kwa Everton igitego 1-0.

Polisi y’i Merseyside ivuga ko irimo gukora iperereza ku “makuru y’ikivugwa ko ari ugusagarira” cyabereye ku kibuga Goodison Park cya Everton ku wa gatandatu.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko barimo gukorana na Manchester United na Everton.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 37, nyuma yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko asabye imbabazi.

Ronaldo yagize ati: “Nta na rimwe byoroha kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye nk’iki gihe turimo”.

Yongeyeho ati: “Ariko, buri gihe tugomba kugaragaza kubaha, kwihangana no gutanga urugero ku rubyiruko rwose rukunda uyu mukino mwiza”.

“Nifuzaga gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye kandi, niba bishoboka, nifuzaga gutumira uyu mufana ngo azaze kureba umukino kuri Old Trafford nk’ikimenyetso cyo gukina neza n’ubworoherane mu mukino”.

Umuvugizi yongeyeho ati: “Ubwo abakinnyi bari barimo bava ku kibuga saa munani n’iminota 30 z’amanywa [14h30], byatangajwe ko umuhungu yasagariwe n’umwe mu bo mu ikipe yari yasuye ubwo bavaga mu kibuga”.

“Gukusanya amakuru birimo kuba kandi abapolisi barimo gukorana na Everton mu gusubiramo amashusho ya CCTV ndetse barimo no kubaza mu buryo bwimbitse abatangabuhamya mu kumenya niba hari icyaha cyabaye.

“Umuntu uwo ari we wese ufite amakuru kuri ibi asabwe kwegera polisi y’i Merseyside ku mbuga nkoranyambaga anyuze kuri Twitter MerPolCC cyangwa kuri Facebook Merseyside Police agasubiramo nimero yahawe ibi ya ‘228 of 9 April 2022’ [228 yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa kane 2022]”.

Manchester United yavuze ko yamenye iby'”ibivugwa ko byabaye” kandi ko “izakorana n’ibazwa iryo ari ryo ryose rya polisi”.

Gutsindwa kwa United kwangije icyizere cyayo cyo kubona itike yo gukina Champions League, mu gihe mbere y’uwo mukino Everton yari iri hejuru ho inota rimwe umurongo w’amakipe amanuka mu cyiciro cyo hasi.

Kugeza ubu Manchester United F.C iri ku mwanya wa 7 n’amanota 51 aho ibanjirijwe na West Ham ari ku mwanya wa 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *