Ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022 nibwo Banki y’Isi yashyize hanze imibare igaragaza ingaruka z’intambara yo muri Ukraine ku bukungu bw’iki gihugu ndetse n’ubw’Isi muri rusange.
Muri iri tangazo iyi banki yavuze ko ureste kuba iri hungabana ry’ubukungu bwa Ukraine rizaterwa n’imwe mu mirimo y’ubukungu yahagaze kubera iyi ntambara, n’ibihano amahanga yafatiye u Burusiya bizarigiramo uruhare.
Muri ibi bihano harimo ibigena ko amabuye ya Coal akomoka mu Burusiya atazongera kugira aho yoherezwa mu mahanga. U Burusiya bwoherezaga ayo mabuye afite agaciro ka miliyari 8€ ku mwaka, ibivuga ko umutungo wa banki enye z’u Burusiya ufatirwa, aho ungana na 23% by’umutungo wose wa banki z’iki gihugu.
Ibindi bihano bireba ingendo kuri sosiyete zo mu Burusiya no muri Belarus ko zitemerewe kugera muri EU.
Magingo aya, u Burusiya ni cyo gihugu cyafatiwe ibihano byinshi mu mateka y’Isi aho bimaze kurenga 6000.
Iyi banki yavuze ko izi ngaruka zose zizatuma ubukungu bwa Ukraine bugwa ku kigero cya 45,1%, gusa ngo iyi mibare ishobora guhinduka bitewe n’igihe iyi ntambara izamara ndetse n’ibindi byemezo by’ubukungu bishobora kugenda bifatwa.
Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi mu Burayi, Anna Bjerde yagize ati “Gushoza intambara k’u Burusiya kuri Ukraine byateye icyuho kinini mu bukungu bwayo ndetse byangiza bikomeye ibikorwa remezo
Banki y’Isi yakomeje igaragaza ko uretse Ukraine, iyi ntambara izanagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu by’u Burayi birimo Latvia, Romania, Bulgaria, Repubulika ya Tchèque , Hongrie, Slovenia na Slovakia, aho buzagwa ku kigero cya 4,1%. Ibi ni nako bizagenda ku bihugu byo muri Aziya yo hagati.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube