Volodymyr Zelensky Perezida wa Ukraine wahangaye Putin ni muntu ki ?

Mu mezi make gusa Zelensky amaze kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane muri bihugu byinshi, agereranywa nk’umucunguzi mu gihe Putin agereranywa nk’umugome, agaragazwa nk’umunyarwenya mu gihe Putin agaragazwa nk’umurimbuzi.

Zelensky amaze kwerekanwa nk’umuntu ukunda igihugu cye mu gihe Putin yerekanwa nk’utitaye ku mibereho y’Abarusiya, Zelensky agaragazwa nk’umunyamutima mu gihe Putin agaragazwa nk’aho ntawo agira.

Zelensky agaragazwa nk’inshuti y’abayobozi bakomeye ku Isi mu gihe Putin agaragara nk’uwanzwe na bose. Ariko ibi byose ni ibivugwa n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika, byerekana ko ababivuga bafite aho babogamiye.

Ubusanzwe, Volodymyr Zelensky ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wakuriye mu gace kitwa Kryvy Rih muri Ukraine. Nyina yari umu-ingénieure- naho se yari umwarimu, yavukiye mu muryango wifashije.

Zelensky yamenyekanye nk’umunyarwenya n’umukinnyi wa filime nyuma aza kuba umunyapoliki ubwo yashingaga ishyaka rye muri Werurwe 2018 akaza no kwiyamamariza kuba Perezida wa Ukraine ku wa 31 Ukuboza 2018 ubwo yatangazaga kandidatire ye.

Yatowe mu 2019 ku majwi 73,23%.

Volodymyr Zelenskyy: Russian Aggression Not Limited To Ukraine Alone

Zelensky yiyamamarije kuba Perezida wa Ukraine avuga ko azatandukana n’abandi bayobozi bamubanjirije kandi ko afite intego ebyiri.

Iya mbere yari ukurwanya ruswa no guhangana n’abaherwe b’aba Oligarchs bigwijeho umutungo, iya kabiri yari uguhagarika intambara yo muri Donbas, ariko ntiyigeze abigeraho ahubwo byariyongereye kurushaho.

Zelensky yaranzwe no gutanga akazi ku bantu be ba hafi ye

Amaze gutsinda amatora mu 2019, Zelensky yahaye inshuti ze imyanya ikomeye muri politike.

Nk’urugero abo bandikanaga filime, abo bakoranye, abazitunganyaga [Producer] kugeza no k’uwari umunyamategeko we wahawe umwanya muri Guverinoma.

Muri bimwe byatunguye benshi harimo igihe ashyiraho Umuvugizi w’Ibiro bye. Zelensky yateguye amarushanwa abagera ku 4000 bari guhatanira uwo mwanya.

Muri iryo rushanwa, ibyagendeweho kugira ngo batsinde yari urwenya ndetse n’ubushobozi bwo kwihangana.

Uyu mugabo kandi afite konti hanze ya Ukraine nko muri Virgin Islands, Belize ndetse na Chypre n’indi mitungo atagaragaza.

Bivugwa ko Zelensky ari umunyegitutu

Ikinyamakuru Kyiv Post kimaze kwerekana ingero nyinshi ko Zelensky akora ibyo yishakiye, mu yandi magambo agaragaza imyitwarire y’umunyagitugu.

Berekanye ko amaze guhagarika televiziyo eshatu zigenga muri Ukraine aziziza ko zimunega. Yahagaritse umucamanza wanze gukurikirana uwamunengaga ndetse yirukana Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Ukraine kuko yerekanye mu itangazamakuru ko itigenga n’ibindi.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *