Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Mata 2022 nibwo konti y’uyu mugabo usanzwe ari umwe mu bakoresha Twitter cyane yahagaritswe. Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uru rubuga gusa ntihatangazwa impamvu.
Amabwiriza agenga Twitter agaragaza ko ubuyobozi bw’uru rubuga bushobora gufata umwanzuro wo guhagarika imwe muri konti y’abarukoresha biturutse ku mpamvu zo gukwirakwiza ubutumwa cyangwa imyitwarire ishyira imbere ubugizi bwa nabi n’urugomo.
Iyo bimeze gutya abandi bakoresha Twitter bashobora kukurega basaba ko konti yawe ihagarikwa cyangwa ubuyobozi bw’uru rubuga bugafata iki cyemezo nta wundi rugishije inama.
Iki cyemezo gishobora kandi gufatwa igihe konti y’umuntu runaka iri mu byago by’uko ishobora kwibwa n’abandi.
Twitter ivuga ko iyo konti yawe yahagaritswe hashobora kubaho ibiganiro ukayisubizwa cyangwa bikaba byarangira hafashwe umwanzuro wo kuyisiba burundu.
Ku rundi ruhande amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse konti ye kuri Twitter. Ibi ngo yabitewe n’uko abona muri iyi minsi ukuzamuka kw’imibare y’abamukurikira kudasobanutse agakeka ko byaba birimo ubugambanyi.
Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.”
Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.
Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba iyi konti ya Muhoozi yarahagaritswe na Twitter cyangwa niba ariwe wafashe umwanzuro wo kuyihagarika.
Kugeza ubu iyo ugerageje kujya kuri konti ya Lt Gen Muhoozi kuri Twitter, nta kintu na kimwe ubona.
Muhoozi amaze iminsi agiriye uruzinduko mu Rwanda
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube