Ukraine: Perezida Zelensky yasabye ikiganiro n’abayobozi ba AU

Mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Macky Sall yatangaje ko yaganiriye na Zelensky ku ngaruka z’intambara irimo kubera muri Ukraine.

Yakomeje ati “Twagarutse ku ngaruka z’intambara iri kubera muri Ukraine ku bukungu bw’Isi n’ubukenerwe bw’ibiganiro kugira ngo haboneke igisubizo cyumvikanyweho cy’aya makimbirane.”

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare, abaturage barenga miliyoni 4.5 bamaze guhunga igihugu.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya cyane cyane wubakiye ku bufatanye mu by’umutekano, nko mu bikorwa bya gisirikare.

Ibihugu byo kuri uyu mugabane kandi bitumiza ibintu byinshi mu Burusiya byiganjemo intwaro n’ibiribwa nk’ingano.

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) ku wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, watangaje ko hari ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’Isi ku buryo izamuka ryabwo ryari ryitezwe muri uyu mwaka wa 2022 rishobora kugabanukamo kabiri, rikava kuri 4.7 rikagera hagati ya 2.4-3 ku ijana.

Hakurikijwe iyo mibare kandi izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Isi (GDP) naryo rizavaho hagati ya 0.7 na 1.3 ku ijana, rigere hagati ya 3.1 na 3.7 ku ijana.

Mu gihe Afurika idakora intwaro, Zelensky ashobora gusaba uyu mugabane ijwi mu gukomanyiriza u Burusiya binyuze mu nzego nk’Umuryango w’Abibumbye n’Akanama kawo gashinzwe Umutekano.

SENEGAL: In 2012 President Macky Sall made his declaration of heritage |  Ze-AfricaNews

Macky Sall uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *