Perezida wa Congo Brazzaville Sassou N’guesso yagiye gutembereza Perezida Kagame iwabo ku ivuko (Amafoto)

Perezida Paul Kagame aho ari mu ruzindiko mu gihugu cya Congo-Brazzaville yakiriwe na mugenzi we Perezida Denis Sassou N’guesso ndetse amutembereza mu mujyi wa Oyo asanzwe avukamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Oyo, nyuma yo kuvana na mugenzi we i Brazzaville.

Abakuru bibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu murwa mukuru wa Congo ndetse banasinyana amasezerano atandukanye y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezidansi y’u Rwanda yavuze ko i Oyo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo baza gutembera urwuri, nyuma baze guhurira ku meza bafata ifunguro kuri uyu mugoroba.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere ni bwo Umukuru w’Igihugu yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, imitwe yombi.Ni ijambo ryibanze ku bikenewe kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi biwugarije ndetse no kugira ngo abawutuye bashobore kuba umwe.

Ati: “Afurika yakomeje kuvuga kwishyira hamwe ndetse no kugira ubumwe kuva yatangira kubaho. Dukeneye gukomeza gutera intambwe vuba.Hakoreshejwe ubumenyi n’umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.”

Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Mbere bwo yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Congo, amushimira ubutumire yamuhaye bwo gusura kiriya gihugu.

Perezida Kagame muri Congo yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr.Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

Yasobanuriwe amateka ya Congo Brazaville aboneka muri iyo ngoro

Yasobanuriwe amateka ya Congo Brazaville aboneka muri iyo ngoro

Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi basuye iyo ngoro

Yahaye inyandiko n'ibitabo bisobanura amateka agaragara muri iyo ngoro

Mu bikorwa n'urwo ruganda, harimo n'amata afunikwa neza

Muri ako gace, hari ubworozi bwa kijyambere bw'inka zitanga umukamo

Umukuru w'Igihugu yatambagijwe ibikorwa bitandukanye by'ubuhinzi n'ubworozi biri mu gace Nguesso avukamo

Byari ibyishimo ubwo abaturage bakiraga abakuru b'ibihugu byombi muri ako gace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *