Perezida Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Prince Charles w’u Bwongereza, bijyanye n’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango izabera i Kigali mu Cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.
Perezida Kagame yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko yagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye ku ngingo zirimo imihindagurikire y’ikirere.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949, umaze imyaka 73.
Uhuza ibihugu mirongo itanu na bine (54) byo ku migabane yose yo ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’amajyambere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bibiri (Ikindi ni Mozambique) biri muri uyu muryango bitakoronijwe n’Ubwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 2009.
Ibi bihugu 54 bigize Commonwealth bifite abantu bangana na miliyari ebyiri n’igice (2.5 billions) bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye isi kandi ibi bihugu biri mu bice byose by’isi. 60% by’abagize uyu muryango ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
Uruherekane rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigize Commonwealth bingana na 20% by’ubucuruzi bwose bwo ku Isi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube