Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare 1.026 ba Ukraine bashyize intwaro hasi bamanika amaboko, mu rugamba rukomeye rwabereye mu Mujyi wa Mariupol.
U Burusiya bukomeje guhangana na Ukranine mu ntambara yatangiye muri Gashyatare.
Umujyi wa Mariupol uherereye mu Majyepfo ya Ukraine wari umaze igihe kirenga ukwezi ugoswe n’Ingabo z’u Burusiya.
Gufata uyu mujyi bivuze byinshi ku Burusiya kuko ni umujyi ukora ku nyanja ya Azov, igice kimwe cy’Inyanja y’Umukara (Black Sea) ku buryo ufasha cyane mu bwikorezi n’ibitero byo mu mazi.
Gufata uwo mujyi kandi ni iturufu ikomeye kuko byatuma u Burusiya bubasha guhuza ingabo zabwo zose zo mu Majyepfo ya Ukraine hakoreshejwe izira y’ubutaka, hagati y’igice cy’Uburasirazuba bwa Ukraine kizwi nka Donbas kigenzurwa n’inyeshyamba n’agace ka Crimea kometswe ku Burusiya.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatagaje ko “Abasirikare 1,.026 ba Ukraine bo mu ngabo zirwanira mu mazi (Marine Brigade) bashyize intwaro hasi ku bushake, bamanika amaboko.”
Amafoto agaragaza ko uyu Mujyi wa Mariupol umaze gusenywa bikomeye n’ibitero by’ingabo z’u Burusiya.
Abasivili benshi bari bawutuye bamaze guhungishwa, mu gihe ukomeje gusukwaho ibisasu.
Ntabwo biremezwa ko uyu mujyi wageze mu biganza by’Abarusiya.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube