Abasirikare ba FARDC bari barafashwe mpiri na M23 yabarekuye.

Abasirikare ba FARDC bari barafashwe mpri n’umutwe wa M23 barekuwe nkuko uyu mutwe wabitangaje,aho aba basirikare bafatiwe mu mirwano iheruka hagati yuyu mutwe n’ingabo za Congo Kinshasa

Nta gihe gishize M23 itangaje ko ifite gahunda yo kurekura aba basirikare ikabashyikiriza umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

Iki cyemezo uyu mutwe wafashe kirajyana n’uko munsi ishize batangaje ko bavuye mu birindiro ndetse n’ibice byose bafashe hagambiriwe koroshya gushyira umukono ku masezerano ahuriweho nimpande zombi yo guhagarika imirwano no kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro.

Iki gikorwa  cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Institut Busimba de Jomba mu gace ka Bunagana.

Abasirikare barekuwe bari barafatiwe mu mirwano yabereye ku musozi wa Tshanzu ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23, mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 08 Mata.

Uyu musozi wabereyeho imirwano ikomeye hagati ya FARDC yari yawuzengurutse kugira ngo iwigarurire na M23, gusa birangira abarwanyi b’uyu mutwe bashoboye kuyisubiza inyuma.

Mu mashusho yashyizwe hanze na M23, bariya basirikare bumvikanye bavuga ko bari bahawe misiyo n’ababakuriye yo kurira umusozi wa Tshanzu, bakarasa “Abanyarwanda ba M23” hanyuma bakabohereza iwabo.
Bavugaga kandi ko ubwo bagabaga Tshanzu babarirwaga nko muri 200, bakaba bari bagabanyije mu mitwe itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *