Umukuru w’igihu cy’u Rwanda Paul Kagame uri muruzinduko mu gihugu cya Jamaica yasuye igicumbi cy’Intwari za Jamaica,afata umwanya yunamira Intwari yambere muri iki gihugu ‘Marcus Garvey’.
Uru ruzinduko Paul Kagame arimo i Kingtson, ruzamara iminsi 3 aho yahageze kuri uyu wa gatatu akakirwa naboyobozi bakuru muri Jamaica, barimo Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Andrew Holness wari kumwe na Guverineri Mukuru, Sir Patrick Allen.
Ku mugoroba tariki ya 14 Mata 2022 ku wa gatatu nibwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuye asuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu kiri mu Mujyi wa Kingston, yunamira imva ya Marcus Garvey wabaye intwari ya mbere ya Jamaica,na Minisitiri w’Umuco, Imyidagaduro n’Imikono, Olivia Grange n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abakozi b’urwego rushinzwe intwari muri Jamaica.
Marcus Garvey arazwi cyane mu mateka ya Jamaica ndetse no kwisi muri rusange kubera ubutwari bwamuranze akomora kuba yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu,yari kandi umunyamakuru ,umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umuhanga mu gutanga imbwirwaruhame zihindura imitekerereze y’abantu.
Uyu mugabo w’amateka yavukiye ahitwa Saint Ann’s Bay nyuma aza kwitaba Imana tariki ya 10 Kamena 1940 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza.
Azwi cyane kukuba yarashinze umuryango Universial Negro Improvement Association and African Communities League (UNIA-ACL) aho uyu muryango waharaniraga uburenganzira bw’abirabura bajyanywe bunyango, aho wabashishikarizaga kumenya iwabo bagataha mubihugu byababyaye.
Ubu uyu mugabo w’ikirangirire ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari iwabo muri Jamaica.