Uyu munyamakuru wakoreraga BTN TV, Ntawuyirushamaboko yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.
Umwe mu byanyamakuru bakoragana yavuze ko na bo batunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.
Yagize ati “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.”
Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.
Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube