Biravugwa ko Umuhanzi Diamond yaba yamaze gukora ubukwe

Ikinyamakuru he Citizens cyo muri Kenya cyantangaje ko umuhanzi Diamond Platnumuz uzwi nabenshi yaba yamaze gukora ubukwe n’umukobwa ukomoka Zanzibar.

The citizen ivuga ko inshuti ya Diamond, Juma Lokole yatangarije Wasafi ko Diamond yavuye ku isoko kuko yamaze kubana n’uwo yihebeye.

Ati “Diamond yarongoye umugore ukiri muto wo muri Zanzibar wumva idini ya Islam neza, namusanze mu biro bye uyu munsi arimo asenga. Igihe cyo kurongora cya Diamond cyageze.”

Ntabyinshi uyu mugabo yatangaje kuri iyi nkuru gusa  yavuze ko nyuma y’igisibo cy’Abayisilamu (Mwezi Ramadhan) ari bwo byose Diamond azabishyira ku mugaragaro.

Amubajije impamvu yabikoze mu ibanga, Diamond ngo yamusubije ati “turi mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, ngomba kubaha uku kwezi. Nyuma ya Ramadhan byose nzabishyira ahagaragara.”

Ikindi gishobora kuba ari gihamya yaya makuru nuko nyina wa Diamond yaciye amarenga mu minsi yashije aho kuri Istagram yagaragaje ko umuhungu we yamaze guhitamo ndetse ko agomba gutuza akamushyira mu rugo.

Yagize ati “nananiwe guhisha ibyishimo byanjye, Naseeb Diamond Platnumz ubu wamaze kubona uwo muhuje, tuza umurongore.”

Uyu muhanzi amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki wa WCB, ibintu byaje gufata indi ntera muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mukobwa yifotozaga maze ifoto iri muri telefoni ye (wallpaper) ikagaragara aho harimo Diamond Platnumz, byatumye benshi bemeza ko bari mu rukundo, gusa inshuro nyinshi Zuchu yagiye ahakana ko atari mu rukundo n’uyu muhanzi ari umukoresha we gusa.

Zuchu Opens Up On Romance With Diamond Platnumz | SPINERSDiamond yari amaze iminsi avugwa m’urukundo n’umuhanzi Zuchu nubwo bagiye babihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *